Bitewe na calories nke ziboneka mu mbuto, iyo waziriye nazo zigufasha kumva uhaze igihe kirekire, bityo bikakurinda kurya cyane ari nabyo bituma utakaza ibiro byinshi.
Imbuto zagufasha kugabanya ibiro ni izi zikurikira
Pomme/Apple Niba wifuza kugabanya ibiro pomme ishobora kugufasha
kubigabanya mu buryo bwihuse. Pome ibonekamo calorie nke (iringaniye ibonekamo
nka calories 50) kandi nta binure cyangwa umunyu ubonekamo, Pomme zibamo amazi
menshi ndetse na calories nkeya, bityo zikaba ku isonga mu kugabanya ibiro
cyane, Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore, bwerekanye ko abaryaga pomme 1 mbere
yo kurya buri munsi batakaje ibiro cyane, ugereranyije n’abatarayiriye, Kurya
pomme 1 mbere yo kurya bishobora kukurinda kurya ibiryo byinshi, no kukurinda
kwiyongera ibiro cyane.
Umuneke ubonekamo calorie nkeya ugereranyije
n’intungamubiri zibonekamo (uringaniye ubonekamo calories 100). Ni isoko nziza
y’imbaraga nko mu gihe umaze gukora sport cg utariye. Ufasha mu gutuma igipimo
cy’umuvuduko w’amaraso gihora ku rugero rukwiye, kurinda no kurwanya constipation no kurinda aside nyinshi mu
gifu.
Avoka ni isoko y’ibinure byiza kandi
by’ingenzi cyane ku mubiri bishobora kugufasha guhorana ibiro bikwiye no
kukurinda gufata ibinure byangiza ubuzima, Kongera avoka ku mboga cg salad
ugiye kurya bifasha kwinjiza intungamubiri zose ziri muri izo mboga mu mubiri.
Watermelon iza mu mbuto z’ingenzi ugomba kurya mu
gihe wifuza kugabanya ibiro, zigizwe ahanini n’amazi 90%, ndetse zibonekamo
calories nke cyane (zigera kuri 30 calories), Ibonekamo acide amine y’ingenzi
yitwa arginine, ifasha mu gutwika ibinure cyane. Watermelon ituma utagira
inyota, igafasha no kumva uhaze cyane, byose bikagufasha kutaryagagura cyane no
kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse.
Inkeri (strawberries) zibonekamo calories nke cyane,
zikaba zikungahaye cyane ku bisukura umubiri n’ibifasha gusohora uburozi
(antioxidants), Kurya inkeri kenshi bifasha kwirinda indwara z’umutima n’amaso,
ndetse no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Amacunga Mu gihe wifuza kugabanya ibiro cg se guhorana
ibiro bikwiye ugomba kwibanda ku kurya amacunga kuko abonekamo calorie nke
(icunga ringana na garama 100 ryavamo calories 47), bityo kuyarya bikaba
byakurinda kuryagagura ibyo udakeneye kenshi, bikagufasha guhorana ibiro
bikwiye.
Impamvu abahanga bagaragaza ni uko izi mbuto
tumaze kuvuga zibonekamo fibre nyinshi na calories nke ari nabyo bituma umuntu
yumva ahaze bityo ntaryagagure cyangwa se ngo arye byinshi bityo ibiro nabyo
bikagabanuka byihuse
Santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO