RFL
Kigali

KWIBUKA25: Ruhango hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 202, hongera kwibutswa ubugome bw’uwari burugumesitiri wa komini Ntongwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2019 9:08
0


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2019 mu karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo nibwo bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside muri 1994, iyi tariki ntiyatoranyijwe ku bw’impanuka ahubwo ihuriranye neza n’itariki nyir'izina y’amateka mabi yabereye muri aka karere ka Ruhango. Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 202.



Ku isi yose, tariki 21 Mata 2019 wari umunsi wa Pasika cyangwa se umunsi abakirisitu bizihizaho izuka rya Yezu Kristu, uyu munsi wahuriranye n’itariki akarere ka Ruhango kibukiraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abiciwe mu cyahoze ari komine Ntongwe. Iki gikorwa cyabereye i Kinazi ahashyinguye imibiri y’abantu barenga ibihumbi mirongo itandatu na bibiri.

Mu ijambo rya Samuel Dusengiyumva umugabo wabaye mu mateka mabi y’aka gace ndetse akabasha kurokoka ubwicanyi bwahakorewe tariki 21 Mata 1994, yaganirije abari aho urugendo rutoroshye abiciwe muri aka gace banyuzemo, aha niho yashinjaga uwari Burugumesitiri wa komini Ntongwe, Kagabo Charles. Uyu ngo yakoze uko ashoboye abeshyabeshya abatutsi bo muri Komini ye baramwizera ubwo Jenoside yatangiraga, abakusanyiriza ahari hubatse komini Ntongwe  bityo ku wa 21 Mata 1994 Interahamwe, abajandarume n’izari ingabo za Leta y’icyo gihe zibiraramo zirabica.

Ubwicanyi bwabereye aha we ahamya ko bwagizwemo uruhare n’uyu wari Burugumesitiri icyakora nanone nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka gace ngo bababazwa bikomeye no kuba uyu mugabo yidegembya ndetse bakaba banafite amakuru ko iyo hatanzwe ubuhamya nk'ubu hari abantu babimumenyesha. Yasabye Inzego z’ubutabera gufata uyu mugabo  aho yaba ari hose akaryozwa ibyaha yakoze.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 13 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe umuryango (ababyeyi, n’abavandimwe bane) asigara wenyine. Kuri ubu ni umugabo wubatse nawe ufite umuryango w’abana batatu, byumvikana ko nyuma y’ibibi yanyuzemo ubu yamaze kwiyubaka. Asoza ijambo rye, uyu mutangabuhamya yasabye Abanyantongwe bagize uruhare muri Jenoside ubu bakaba bararekuwe barangije igifungo kumva ko kuba babana nabo atari intege nke ahubwo ari ubushake n’ubupfura.

Ati ” Tubana namwe kuko ari umusanzu dushaka gutanga wo kubaka igihugu. Ntabwo ari intege nke kuko mu by’ukuri hari abo tuzirusha. Rwose ntawe tuzahutaza. Turasaba ko abana bacu bajya baza inaha batekanye. Mudufashe tubane amahoro.”

Minisitiri ushinzwe Minisiteri y’ubutabazi Germaine Kamayirese wari umushyitsi mukuru  avuga ko urebye aho igihugu kiri ubu wabona ko ibyo abashakaga kwica Abatutsi bakabamara batabigezeho. Yavuze ko hakiri byinshi byo gukora binyuze mu kwigisha urubyiruko ibyabaye no kurufasha kumva ko kwibuka birureba. Nawe yasabye abazi aho imibiri y’Abatutsi iri kuherekana bagashyingurwa mu cyubahiro. Ati ” Ndahamagarira abari hano kwamagana abafite ingengabitekerezo ya Jenoside abo aribo bose.”

Minisitiri Germaine Kamayirese yasabye abarokotse kandi kujya bandika ibitabo cyangwa ibindi byafasha mu kubika amateka ya Jenoside. Nyuma y’ibyavugiwe ku rwibutso hashyinguwe mu Cyubahiro  imibiri 202 yabonywe ahatandukanye mu mirenge ya Kinazi na Ntongwe.

KINAZI

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango

KINAZI

Samuel watanze ubuhamya, cyane ko ari umwe mu babarizwaga mu cyahoze ari komini Ntongwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

KINAZI

Umuhanzi Bonhomme ati inkotanyi ni ubuzima kuko nizo zaturokoye abashakaga kudutsemba

KINAZI

N'ubwo imyaka ibaye 25 ibikomere biracyahari

KINAZIKINAZIKINAZI

Imibiri 202 yakuwe mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi yashyinguwe mu cyubahiro

KINAZINi umuhango wari witabiriwe n'abanyacyubahiro banyuranye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND