RFL
Kigali

FT: Police FC 2-0 Etincelles FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/04/2019 18:20
0


Ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019 waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019.



Songa Isaie (56’) na Hakizimana Kevin  (58’) ni bo batsindiye Police FC. Police FC iraguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 37 mu gihe Kiyovu SC iri ku mwanya wa kane n’amanota 38 kuko yatsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0.


Police FC bishimira igitego

Mukura VS yakuye amanota atatu i Rusizi itsinze Espoir FC igitego 1-0 cya Sibomana Patrick Pappy mu gihe AS Kigali yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1.


Manzi Huberto yugarira akoresheje umutwe 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (G,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Manzi Huberto 16, Nsabimana Aimable 13, Ngendahimana Eric (C,24), Nzabanita David 8, Hakizimana Kevin 25, Iyabivuze Osee 22, Songa Isaie 9 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Etincelles : Dominique Nsengimana (GK,35)Hakizimana Abdoulkalim Benzema 15, Rucogoza Aimable Mambo 2, Nshimiyimana Abdoul Kalim 16, Nahimana Isiaq 11, Muhanuka Eric 6, Kaliba Muganga Joackim 25, Ngabo Mucyo Fred 4, Mumbele Saiba Claude (C, 13), Yves Manishimwe 10 na Mutebi Rachid 9.


Dore uko umunsi wa 23 uhagaze:

Kuwa Gatandatu tariki 20 Mata 2019

-Rayon Sports FC 1-0 APR FC

-Musanze FC 2-1 Kirehe FC

Ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019

-Police FC 2-0 Etincelles FC (Stade de Kigali)

-Sunrise FC 2-1 AS Muhanga (Nyagatare Grounds)

-Bugesera FC 1-1 AS Kigali (Stade Kicukiro)

-Gicumbi FC 1-0 SC Kiyovu (Stade Gicumbi)

-Espoir FC 0-1 Mukura VS (Rusizi)

Kuwa Mbere tariki 22 Mata 2019

-Amagaju FC vs Marines FC (Stade Nyagisenyi, 15h30)


Muganga Joakim Kaliba akora hasi arwanira umupira  abanganiwe na Hakizimana Kevin (25) 



Mumbele Saiba Claude (13) ashka igitego


Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ashka inzira  


Mutebi Rachid (9) ashaka uko yaca mu bwugarizi bwa Police FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND