RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Odette

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/04/2019 11:33
5


Odette ni izina rikunze kwitwa ab’igitsina gore, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, rikomoka ku izina ry’abagabo rya Otto. Mu cyongereza benshi bitwa ba Oda, byashyirwa mu gifaransa bikaba Odette, iri zina rikaba risobanura ‘ubukire’.



Imiterere ya ba Odette

Odette akorwaho cyane n’ibyo abona cyangwa yumva (sensitive) ariko ntabwo akunze kugaragaza amarangamutima ye cyane. Akunda amahoro n’ubwumvikane kandi agakunda ibintu biryoheye ijisho. Akunda kugendera ku muryango we ku buryo bishobora kumubera byiza cyangwa bibi. Yita ku nshingano ze kandi akigirira ikizere, agira intego mu buzima.

Iyo akiri umwana, ntaba akunda na mba ko ababyeyi be bamutegeka cyangwa bamubwiriza ibyo gukora, aba ari umunyamahane. Yanga akarengane kandi ashobora kwigaragambya no mu tuntu duto tutari ngombwa. Iyo ababyeyi bamutoje umuco wo kwibwiriza gukora ibyo asabwa, nibyo biba byiza kurushaho kuko yanga umuntu umutegeka ariko ntibibujije ko aba ashaka gukora ibikwiye. Agira ikinyabuofura kandi agakunda gukora ibintu neza cyane (perfectionist) gusa ashobora kuba umunebwe mu gihe hari ibindi bintu bitagenda neza mu buzima bwe.

Ibyo Odette akunda

Odette akunda gutekereza cyane ku bintu ku buryo ari byiza kuba yakurikirana ibijyanye n’imibereho cyangwa ubuzima bwo mu mutwe (sociology, psychology). Aba ashaka gushimisha abandi kandi rimwe na rimwe agaragara nk’umuntu wiyemera. Akunda kandi kwiyumva nk’aho abandi bantu bamukeneye ariko rimwe na rimwe ashobora gukora ibintu mu buryo bukabije ku buryo abandi bantu babifata nko kubinjirira mu buzima. Akunda ibikoresho byiza, yaba iby’imirimbo cyangwa ibyo mu nzu.

Mu rukundo agendera ku tuntu twinshi mu guhitamo uwo bakundana ku buryo bishobora no kugorana mu gihe yubatse gusenya bikaba byabanguka. Asaba ibintu byinshi cyane, akunda gutegeka mu rukundo kandi agashaka ko ibintu byose biba byiza nk’uko abitekereza. Imwe mu mirimo yifuza gukora harimo ubucuruzi, ubucamanza cyangwa ubugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • odette nikuze2 years ago
    mura koze kudufasha kumenya ubusobanuro ndabashimiye
  • ODETTE BAYISABE1 year ago
    MURAKOZE
  • Nikuze Odette 1 year ago
    Murakoze kunsobanura izina odette uko mwarisobanuye niko biri murakoze cyane
  • christian4 months ago
    ba oddette bakunda kurenganura abantu
  • armelirakoze64@gmail.com1 month ago
    Murakoze cyane kuduha insiguro





Inyarwanda BACKGROUND