RFL
Kigali

Umwaka ushize nk’iki gihe Avicii yariyahuye: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/04/2019 11:08
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Mata, ukaba ari umunsi w’110 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 255 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1926: Ibigo 2 bikora filime aribyo Western Electric na Warner Bros. byashyize ahagaragara uburyo bushya bwa Vitaphone, bwari buzanye ubuhanga bwo kongera amajwi muri filime.

1939: Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko ya Adolf Hitler, uyu munsi wabaye itegeko ndetse hashyirwaho ikiruhuko mu gihugu cy’ubudage hose.

1946: Umuryango w’ibuhugu wa SDN warasenyutse burundu, maze wegurira ibikorwa byawo umuryango w’abibumbye wari umaze gushingwa uwusimbuye.

1951: Bwa mbere mu mateka y’ubuganga, Dan Gavriliu yabaze ingingo y’umubiri w’umuntu bwa mbere ayisimbuza indi. Aha akaba yarabaze umuhogo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1808: Napoleon III, wabaye perezida wa mbere w’ubufaransa nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1973.

1889: Adolf Hitler, wabaye perezida w’ubudage nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1945.

1949: Jessica Lange, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1966: David Filo, umushoramari w’umunyamerika, akab umwe mu bashinze urubuga rwa Yahoo! nibwo yavutse.

1970: Shemar Moore, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, yamenyekanye cyane nka Morgan muri filime y’uruhererekane Criminal Minds, nibwo yavutse

1981: Sefyu, umuraperi w’umufaransa ufite inkomoko muri Senegal nibwo yavutse.

1983: Miranda Kerr, umunyamidelikazi w’umunya-Australia nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2008: VL Mike, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Chopper City Boyz yitabye Imana, ku myaka 32 y’amavuko.

2018: Avicii, umuvangamiziki ukomoka muri Suwede yitabye Imana yiyahuye.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’umuryango w’abibumbye wahariwe ururimi rw’igishinwa (UN Chinese Language Day)

Tariki 20 Mata ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ikiyobyabwenge cy’urumogi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND