RFL
Kigali

Espoir BBC 57-75 REG BBC: Kaje Elie mu bakinnyi batatu basohowe mu mukino bitewe no gushyamirana - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/04/2019 12:11
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019 ubwo hakinwaga umunsi wa 12 wa shampiyona mu mikino yo kwishyura, Kaje Elie wa REG BBC n’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ari mu bakinnyi bakuwe mu mukino utarangiye nyuma yo gushyamirana n’abakinnyi ba Espoir BBC.



Kaje Elie wa REG Basketball, Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC na Ikishatse Herve  wa REG BBC basohowe mu mukino nyuma yo kugaragarwaho amakosa yabayeho ubwo abakinnyi bashyamiranaga bagateshwa kurwana.

Ubwo umukino wari winikije, Kaje Elie wa REG BBC yaje kugongana na Habineza Shaffy wa Espoir BBC. Muri uku kugongana, Kaje Elie byamubabaje ashaka kumufata mu ijosi bityo Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC atabara bwangu afata Kaje Elie amubuza kumufatira umukinnyi ayoboye.


Ubwo Kazeneza Emile yari afite umupira ahanganye na Beleck Bell, Kaje Elie yari kumwe na Habineza Shaffy (80)


Mu masegonda macye bisubiramyemo nibwo Kaje (13) yasunikanye na Habineza (80)





Kazeneza Emile (Umweru n'icyatsi) yaje kwitambika hagati afatana na Kaje Elie (13)

Ikibazo cyari hagati ya Habineza Shaffy na Kaje Elie cyahise cyimukira hagati ya Kazeneza Emile Galois na Kaje Elie bose bahita barakara bashaka gufatana mu mashati basunikana bikomeye. Gusa abasifuzi bahise bahagoboka bafatanyije n’abakinnyi bagenzi babo barateshatesha, imirwano irapfuba.




Umutoza wa REG BBC Ngwijuruvugo Patrikc yaje mu bakinnye baje gukiza no guhosha iyi mirwano 

Muri uku gukiza nibwo Ikishatse Herve umukinnyi wa REG BBC wari ku ntebe y’abasimbura yirukiye mu kibuga aza gukiza. Ibi byaje kumuhamya ikosa ryo kwinjira mu kibuga atari mu mukino bityo asohorwa kimwe na Kaje Elie ndetse na Kazeneza Emile Galois.


Ikishatse Herve (Wambaye ikoti ryiganjemo ubururu) yazize ko yaje mu kibuga atari mu mukino 


Ngwijuruvugo Patrick umutoza wa REG BBC akurura Herve Ikishatse ngo ave mu kibuga 

REG BBC yatsinze uyu mukino n’amanota 75-57 ihita igira amanota 23 mu mikino 12 ya shampiyona 2018-2019 mu gihe ikipe ya Espoir BBC yashegeshwe no kubura Kazeneza Emile Galois yahise igira amanota 18 mu mikino 11, imibare ituma bajya ku mwanya wa gatatu inyuma ya Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 mu mikino 11 ikaba ifite umukino na IPRC Huye kuri uyu wa Gatandatu.




Abasifuzi bari bafite akazi ko guhosha amakimbiramye 

Umukino wari wabanjirije uyu, ikipe ya APR BBC itozwa na Aime Kalim Nkusi yatsinze UGB amanota 70-63. APR BBC yahise igira amanota 17, UGB igira amanota 15.





Abakinnyi ba REG BBC batanze umusanzu wo kugira ngo Kaje Elie atuze  

  
Shyaka Olivier (10) ashyira Kaje Elie (13) mu bihe byiza byo gutuza ngo atongera kugaragaza ko ashaka kurwana 





Kaje Elie (13) na Kazeneza Emile Galois (10) baje guhura bariyunga hagati yabo


Kaje Elie (13) bahise bamusohora muri sitade nto ya Remera 



Kazeneza Emile nawe byarangiye asohowe muri sitade







MC Bryan iyo bigeze mu gihe abakinnyi baba bagiye kuruhuka akoranya abana bakarushanwa gutsinda amanota akabaha amafaranga aba yatanzwe na BK nk'umuterankunga wa shampiyona 


Nshizirungu Patrick wa REG BBC agenzura umupira dore ko yarushije abandi amanota muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 24


Kazingufu Ali Kubwimana kapiteni wa REG BBC ashaka inzira yacishamo umupira 



Ni umukino wari ukomeye n'ubwo REG BBC yaje gutsinda mu mpera zawo ikanashyiramo ikinyuranyo



Abakinnyi ba REG BBC bajya inama mu mukino hagati 


Kubatubane Jean Philipe azamukana umupira asanga Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza 


Kubanatubane Jean Philipe ashaka uko yatsinda amanota 



Kamilindi Olivier wa Espoir BBC ahana ikosa 


Sangwe Armel ahana ikosa 



Umukino wahuje APR BBC na UGB wabanjirije uwahuje REG BBC na Espoir BBC


Byingiro Yannick wa APR BBC ahana ikosa 



Niyonkuru Pascal bita Kaceka wa APR BBC ahana ikosa 


PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND