RFL
Kigali

Eugene Kaspersky; inzobere mu bijyanye na mudasobwa uri mu bashinze ikigo cya Kaspersky ugiye kuza i Kigali muri Transform Africa

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/04/2019 19:54
0


Inzobere mu bijyanye na mudasobwa akaba n’umushoramali mu ikoranabuhanga, Eugene Kaspersky umwe m ubashinze ikigo cya Kaspersky kizwi nka kimwe mu bigo bitanga programs zirinda za mudasobwa ndetse n’ibindi bijyanye n’umutekano mu bijyanye n’ikorana buhanga, araba ari i Kigali mu minsi micye iri imbere.



Eugene Kaspersky  agiye kuza mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit (TSA2019) izaba ku wa 14-17 Gicurasi 2019. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho byinshi ku kigo Kaspersky lab uyu mugabo abereye umuyobozi.  Nk’uko Inyarwanda ibikesha ubuyobozi bwa Smart Africa itegura iyi nama ngaruka mwaka, Eugene Kaspersky nyiri iki ikigo cya Kaspersky azaba ari muri Kigali nk’umwe mu bazitabira iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 5 muri Kigali.


Eugene Kaspersky ategerejwe mu Rwanda

Nk’uko insanganya matsiko y’uyu mwaka ari ‘Digital economy’ nawe azaba ahari nk’umwe mu bazatanga ibitecyerezo bifatika dore ko tutatinda kuvuga ko ikoranabuhanga ryamuhiriye kuko ikigo cya Kasperky ni kimwe mu bigo bicuruza cyane programs zirinda za mudasobwa (Anti-virus) muri iyi si ya none. Azaba ari mu bashyitsi b’imena bazatanga ibitecyerezo ku wa 15 Gicurasi 2019 ku munsi wa kabiri w’iyi nama.

Eugene Kaspersky uje mu Rwanda gusanyiza ibitekerezo abazitabira TSA2019 ku nshuro yayo ya 5 ni muntu ki?

Eugene Kaspersky, afite ubwenegihugu bw’u Burusiya. Amazina ye yose ni Yevgeny (Eugene) Valentinovich Kaspersky, akaba yarabonye izuba ku wa 4 Ugushyingo 1965 mu gihugu cyu Burusiya. Ni inzobere mu bijyanye no kurinda za mudasobwa amavirus no kubika amakuru (Cybersecurity), ibyanatumye ashinga ikigo kiri mu bikomeye ku isi mu kubika amakuru ndetse no kuyarinda binyuze muri programs gikora zifashinshwa n’abatari bacye ku isi.


Ku bijyanye n’amashuri ye, inkuru ducyesha Kaspersky.org na edubulla.com ivuga ko ku myaka 16 y’amavuko, yatangiye ayisumbuye mu ishuri rya Gisirikare ryitwa Technical Faculty of the KGB Higher School, ahiga imyaka itanu. Kaminuza yize imibare na mudasobwa arangiza ari Engineer mu mibare na mudasobwa (Mathematical engineering and computer technology). Arangije kaminuza yahise ajya gukora mu Gisikare cy’aba Soviet nk’inzobere mu bijyanye no gukora program za mudasobwa (software engineer).

Ku bw’amahirwe hano ni naho yamenyaniye n’umugore we wa mbere witwa Natalya Kaspersky mu 1987, akaba nawe ari mu bashinze Kaspersky Lab ikigo uyu mugabo ahagarariye uyu munsi.  Yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) muri kaminuza ya Russian-Armenian University mu bijyanye na Cybersecurity. Eugene Kaspersky yarangirije impamyabumenyi y’ikirenga (Honorary Doctorate) muri kaminuza yo mu Bwongereza yitwa Plymouth University.

Ikigo cya Kasperky Lab cyashinzwe na Eugene Kaspersky afatanije n’umunyeshuri biganye hamwe n’uwari umugore we gikora gite?

Inkuru ducyesha Global entrepreneurship ivuga ko Ikigo cya Kaspersky cyashinzwe na Eugene Kaspersky, Alexey Demonderik, Vadim bogdanov na Natalya Kasersky wahoze ari umugore wa Eugene Kaspersky mu mwaka 1997. Iki kigo cy’ikoranabuhanga, kikaba gifite ikicaro gikuru muri Moscow mu Burusiya, kikaba gifite abakozi barenga 3900.


Gusa Eugene Kaspersky ni we wari inkingi ya mwamba kuko Anti-virus ya mbere yayikoze agikora muri Minisiteri y’ingabo mu 1987. Impamvu yatumwe akora iyi program (Anti-virus), avuga ko byari ukurinda za mudasobwa kwangizwa na virus. Amakuru dukesha ikinyamakuru kasersky.org cy’icyi kigo bavuga ko ko yakoraga muri Minisiteri ishizwe umutekano, mudasobwa igira ikibazo ahita agira amatsiko yo kumenya impamvu, ni ko gusanga mudasobwa yangijwe na virus yitwa cascade, nk’abandi ba Engineer ni ko guhita ashaka igisubizo byihuse ahita akora program ikuramo virus. Nyuma yaje kuzikura muri mudasobwa za Minisiteri y’ingabo yakoragamo.

Kaspersky Lab

Gusa ntibyarangiriye aho kuko yatangiye kuyitanga no mu nshuti ze zari zarahuye n’iki kibazo yagize. Ntibyatinze uyu mugabo yahise abibona nk’icyuho cyo gutangiramo ubucuruzi, akajya agurisha iyi program. Muri 1997 ni bwo yaje guhuza imbaraga na Alexey Demonderik, Vadim Bogdanov na Natalya Kasersky bashinga Kaspersky Lab. Iki kigo cyaje ari igusubizo kuko ntabwo ari Anti-virus cyakoraga gusa ahubwo cyarindaga n’umutekano wo kuri internet (internet security), no kurinda imibare y’ibanga (Password management) n’izindi serivise zijyanye na mudasobwa.

Iyi nzobere akaba n’umushoramali mu ikorana buhanga rya za mudasobwa araba ari muri Kigali kuwa 15 Gicurasi 2019 mu nama ya Transform Africa Summit (TSA2019) igiye kuba ku nshuru yayo ya 5 (TSA2019).


Eugene Kaspersky agiye kuza mu Rwanda mu nama ya Transform Africa

Umwanditsi: Eric Misigaro-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND