RFL
Kigali

Urusengero rwaguye ku bantu biteguraga pasika muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/04/2019 17:28
0


Mu gihe abayoboke b’urusengero rwa Pentecostal Holiness Church bari mu myiteguro yo kumara impera z’icyumweru zose bizihiza pasika, urusengero rwabaguyeho 13 bahasiga ubuzima, abandi 29 bakaba barembeye mu bitaro.



Urusengero rwa Pentecostal Holiness ruherereye mu gace ka KwaZulu Natal rwasenyutse urukuta rumwe rugwa ku bayoboke bari barurimo. Byari biteganyijwe ko bahera kuri uyu wa gatanu bakagera ku cyumweru bizihiza ubucungurwe bw’abakristu bose binyuze mu munsi mukuru wa pasika. Abayobozi bo mu gace uru rusengero rurimo bavuze ko bishobora kuba byatewe n’invura nyinshi imaze iminsi yibasiye ako gace ku nkombe z’ahitwa eMpangeni.

Havugwa kandi ko bamwe mu bantu bari muri uru rusengero bari basinziriye ubwo rwagwaga. Abayoboke b’uru rusengero bari barasabye perezida Cyril Ramaphosa ko yabatera inkunga hanyuma akabafasha kubaka uru rusengero neza. Abayobozi bo muri ako gace kandi bahamya ko ibyabaye n’ubundi byari kuba n’iyo perezida yari kubafasha kuvugurura, kuko ibyababayeho ari ibyatewe n’impamvu karemano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND