RFL
Kigali

Bill Ruzima yagejeje ikibazo cy’abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo ku muyobozi wa Transparency International Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2019 13:09
3


Mu minsi ishize ni bwo Bill Ruzima wize mu ishuri rya muzika rya Nyundo yashyize hanze ibaruwa ifunguye yinubira kuba abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo bakora akazi gahemba ariko bikarangira badahawe amafaranga yabo ndetse ntibamenye n’irengero ry’amafaranga baba bagenewe.



Nyuma y'aho Bill Ruzima atangaje ibi ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko abanyeshuri badafite uburenganzira bwo kuburana amafaranga bakorera mu gihe baba bari ku ishuri, aha hatangajwe ko uyu musore wifashe agashyira hanze iyi baruwa afite ikibazo gikomeye cy’imyitarire ndetse ashaka kuzana amatiku muri iki kigo cya Leta kigisha umuziki.

Nyuma yo gusa n'abakozanyijeho mu itangazamakuru hagati ya Bill Ruzima n’ubuyobozi bw’iki kigo yewe n'abize kuri iri shuri bakamera nk'abacitsemo ibice yewe bamwe bagahita bagaragaza uruhande babogamiyeho, ubuyobozi bw’iri shuri bwahise butumiza inama y’igitaraganya izahuza abanyeshuri biga muri iri shuri, abahize, ubuyobozi bw’ishuri, MINISPOC,WDA na RCB.

Bill Ruzima

Bill Ruzima yashyize hanze ifoto avuga ko yayifashe avuye kubonana n'umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee

Bill Ruzima usa n'uwatangije iyi nkundura nyuma y'uko abonye hatumijwe inama yatangaje ko n'ubwo azayitabira ariko kandi asanga hari inzego zitatumiwemo zirimo nk’itangazamakuru bituma atizera ijana ku ijana imyanzuro ishobora kuzayifatirwamo cyane ko benshi mu batumiwe muri iyi nama basanzwe bazi ikibazo cyabo ariko batagize icyo bagikoraho. Uyu musore yaje gufata icyemezo ahitamo kubanza kugeza ikibazo cye ku muyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Bill Ruzima yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Ingabire Marie Immaculee ukuriye Transparency International Rwanda irwanya ruswa n'akarenganendetse. Yakomeje avuga ko uyu muyobozi yamwijeje ko ikibazo cyabo agiye kukigaho ku buryo mu minsi iri imbere azatangira kugikurikirana. Bill Ruzima yagize ati” Twagiranye ibiganiro namusobanuriye ikibazo cyacu kandi yanyemereye ko mu minsi iri imbere agiye kubikurikirana, mfite icyizere ko ukuri kuzageza igihe kukamenyekana.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ines4 years ago
    uyu nawe nari namushyigikiye none ndabona atangiye kuzana ubuzanga ubuse yatuje iyo nama ikaba ubundi tukareba amaherezo ? ashakashaka ko ibintu bicyemuka mu 1Day ?
  • Rugemana Bruce4 years ago
    Go Bill wacu nkundako uri rudatinya @Ines wabivuyemo ko numva nawe umeze nka babandi,ngo arazana ubuzanga?!
  • Aime Bazir4 years ago
    Mubigaragara uyu Bil ashyuha mumutwe niba atari ugushaka kumenyekana. Nonese yaretse akabona imyanzuro iva mumana akabona gutera hejuru? Niyo Ishuli rya Nyundo ryaba riri mumakosa ariko nawe agaragara ko ashobora kuba yagira namatiku.no guhubuka mubyo akora.numvise Interview ye mumagambo ye hariho avuga ngo umuntu wese ukoze Stage ngo agomba guhembwa?! Nategereze imyanzuro areke guhuzagurika no kwishyira hejuru muri iki kibazo.





Inyarwanda BACKGROUND