RFL
Kigali

Igihozo Mireille witabiriye Miss Rwanda 2019 yateguye igikorwa yise 'Because there is hope' yatumiyemo Aline, Julienne na Miss Igisabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/04/2019 18:29
0


Igihozo Mireille umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019 (Miss Rwanda 2019) yateguye igikorwa yise 'Because there is hope' yatumiyemo Aline Gahongayire, Pastor Julienne Kabanda, Pastor Desire Ntawiniga na Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo.



'Because There is Hope' ni igikorwa cyateguwe na Pearls corner Organisation iyoborwa na Miss Igihozo Mireille witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho yari umwe mu bari bahagarariye Intara y'Uburengerazuba. Yari ashyize imbere umushinga wo guteza imbere ibicanwa bitangiza ibidukikije.


Igihozo Mireille mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Kuri ubu Igihozo Mireille yateguye igikorwa 'Because there is hope' kizaba kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Mata 2019 kuva Saa Cyenda z'amanywa kuri Marasa Umubano Hotel Kacyiru ahahoze Meredien aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Insanganyamatsiko y'iki gikorwa izaba igira 'Because there is hope' mu kinyarwanda bikaba bivuze ngo 'Kuko hari ibyiringiro.'

Abazatanga ikiganiro ni Pastor Julienne Kabanda uhagarariye Grace Room Ministry, umuhanzikazi Aline Gahongayire, Pastor Désire Ntawiniga, Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo na Miss Igihozo Mireille uhagarariye Pearls Corner Organisation. Abajijwe na Inyarwanda.com icyo yagendeyeho atoranya aba bantu tuvuze haruguru kugira ngo bazatange ikiganiro, Igihozo Mireille yagize ati: 

"Batowe hakurikijwe amateka atari meza, ababaje, bamwe banyuzemo kugira ngo babwire abantu ko hari ibyiringiro y'uko mu intsinzwi yabo hahishe iby'icyubahiro Imana yakoresha ku bwo kuzuza isi kumenya Imana nk'uko amazi yuzura inyanja. Impamvu y'insanganyamatsiko "Because There is Hope" hashingiwe ku buryo abantu benshi bihebye batanejejwe n'uko bariho ku bw'ubuzima butandukanye bagiye bacamo bakumva nta gaciro bagifite cyangwa ntacyo bamaze."


Igihozo Mireille umuyobozi wa Pearls Corner Organisation

Igihozo Mireille yabwiye Inyarwanda ko indi mpamvu yatumye ategura iki gikorwa 'Because there is hope' ari mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati: "Indi mpamvu ni igihe twibuka amateka mabi yaranze mu Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abacitse ku icumu badakwiye guheranwa n'agahinda ahubwo ari cyo gihe cyo kugira ibyiringiro by'ejo heza."


Pastor Julienne Kabanda azatanga ikiganiro muri 'Because there is hope'


Miss Hirwa Honorine (Igisabo) azatanga ikiganiro muri 'Because there is hope'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND