RFL
Kigali

TOP 10: Ibintu abakunzi b’umupira w’amaguru bakwitega ku mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2019 15:42
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 ni bwo ikipe ya Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona. Umukino uzakinirwa kuri sitade Amahoro guhera saa cyenda n’igice (15h30’).



Ni umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi kuko umukino ubanza APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1. Umukino wakinwe tariki 13 Ukuboza 2018.

Kuri ubu umukino urabura iminsi ibarirwa ku ntoki, hari byinshi biri kuvugwa mu makipe yombi yaba abakinnyi batangaza uko biteguye, ibyo abatoza bavuga ku mukino, intego abafana bafite ndetse n’ibitandukanye abayobozi b’amakipe bagenda bemerera abakinnyi mu gihe baba batsinze.


Ni umukino ukunze kubonekamo ikarita itukura 

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe ingingo icumi (10) abantu bazakurikira uyu mukino bakwitega kuzabona ubwo uyu mukino uzaba ukinwa kuri uyuwa Gatandatu.

10.Igipimo cy’ubushobozi bwa Zlatko Krampotic umutoza wa APR FC

Muri Gashyantare 2019 ni bwo ikipe ya APR FC yerekanye Zlatko Krmpotic nk’umutoza mukuru wa APR FC, umunya-Serbia wari uje gusimbura Petrovic wari ugiye mu zabukuru.

Kuva igihe Zlatko Krmpotic yari ataragera muri APR FC kugeza igihe Petrovic yayisohokeyemo, ntabwo ikipe ya Rayon Sports yigeze itsinda APR FC mu mikino bari bamaze guhura kuko imyinshi yatozwaga na Jimmy Mulisa indi agafaranya na Petrovic.

Kuba ikipe ya Rayon Sports idaheruka gutsinda APR FC, ni kimwe mu bintu bizakomeza umukino bityo bikazaba ikizamini gikomeye kuri Zlatko uzaba agomba kwerekana ko azi amayeri menshi azamufasha kwikura imbere ya Rayon Sports.


Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC

Mu gihe APR FC yatsindwa na Rayon Sports bizaba ari amateka mabi kuri Zlatko Krmpotic uzaba atsinzwe umukino we wa mbere w’isibaniro ry’ibigugu (Derby).

9. Kongera gutsindwa na APR FC, igitutu gikomeye kuri Robertinho umutoza wa Rayon Sports

Kuva yagera mu Rwanda muri Kamena 2018, Robertinho Goncalves de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports ntarabasha gutsinda ikipe ya APR FC mu mikino ya shampiyona.

Kuri ubu ntabwo abafana ba Rayon Sports bizeye gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 kuko ikipe ya APR FC ibari imbere n’amanota atandatu (6) kuko mu mikino 22 amakipe amaze gukina APR FC iri imbere n’amanota 54 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48.


Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Kuba abafana n’abayobozi ba Rayon Sports bemera ko nibabona amanota atatu y’umukino bazaha abakinnyi ishimwe rigera ku bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300,000 FRW) ni uko bazi neza ko mu gihe batsinda uyu mukino byatuma baganya ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yabo na APR FC bityo bakaguma mu murongo wo guhatanira igikombe cya shampiyona 2018-2019 cyazatuma basubira mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.


Uba ari umukino w'imbaraga n'ubwitange 

Mu gihe Rayon Sports bakongera gutsindwa na APR FC, imibare izaba myinshi ku gikombe cya shampiyona 2018-2019 bityo Robertinho abafana n’abayobozi batangire bamujye kure kuko bazaba babona ko imyaka yaba ibiri badasohoka mu mikino Nyafurika mu gihe bazaba basigaranye irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

8.Abafana ba APR FC bategereje kureba uko Ally Niyonzima azitwara

Ally Niyonzima umukinnyi wo hagati mu ikpe ya APR FC, ni umwe mu bakinnyi baje mu gihe kimwe na Zlatko Krmpotic umutoza mukuru w’iyi kipe. Niyonzima wavuye muri AS Kigali, yahise ahuza n’umutoza mukuru ahita abona umwanya hagati mu kibuga kuko yasanze Buteera Andrew atameze neza kubera uburwayi.


Ally Niyonzima arategerejwe cyane kuri uyu wa Gatandatu

Ally Niyonzima yagize amahirwe yo kugera muri APR FC ahurirana n’imikino yoroshye bityo bimubera urugamba rworoshye rwo kwiyereka umutoza n’abafana ba APR FC.

Mu mukino iyi kipe iheruka guhuramo na Mukura Victory Sport i Huye, Ally Niyonzima ntabwo yagize umukino mwiza kuko yaje no gusimburwa bitewe n'uko umusaruro we muri uyu mukino utabaye mwiza ku buryo yari gukina iminota 90’. Gusa, APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-1.

Muri uyu mukino APR FC izakirwamo na Rayon Sports, abafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru bazongera bapime neza barebe koko niba Ally Niyonzima ari umukinnyi ushobora gukina na Rayon Sports akayiganza cyangwa niba ari umukinnyi wo guhabya amakipe mato.

7.Mazimpaka Andre hari icyo agomba kwereka abafana ba Rayon Sports

Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports, yageze muri iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ahita afatisha umwanya uhoraho mu izamu. Kuri ubu Mazimpaka ni umunyezamu wizewe muri Rayon Sports ku buryo nta muntu washidikanya ko atazabura mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga.

Akenshi mu mikino ikomeye hari ubwo usanga abakinnyi baramuka nabi bagatabarwa n’umunyezamu ari naho hava imvugo yo kuvuga ngo “Ikipe yakinnye n’umunyezamu”.

Mu gihe cyose Mazimpaka yakwitwara neza muri uyu mukino akaba yakuramo imipira yabazwe nk’ibitego ndetse akaba yanahesha intsinzi Rayon Sports, byaba itafari rikomeza inkuta ryo gukomeza kuba umutabazi ku bitego bikunze kwinjira mu izamu rya Rayon Sports mu mikino ikomeye.

6.Ulimwengu Jules abonye amahirwe nyayo yo kwiyereka abafana ba Rayon Sports

Ulimwengu Jules umukinnyi ukina ashaka ibitego mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu ntabwo ameranye neza n’abafana ba Rayon Sports kuko adaherutse kubatsindira ibitego nk’uko bari babyiteze bamukura muri Sunrise FC.

Ulimwengu watangiye kugawa n’abafana ubwo yahushaga penaliti mu mukino banganyijemo na Bugesera FC (1-1), ntabwo kuri ubu amahirwe ye ararangira imbere y’abafana kuko kuri uyu wa Gatandatu afite umwanya usesuye wo kongera kwereka abafana ba Rayon Sports ko ari umukinnyi mpuzamahanga ukomeye.


Ulimwengu Jules umukinnyi ukina ashaka ibitego muri Rayon Sports 

Mu gihe kwigaragaza ngo yemeze abafana ba Rayon Sports bizaba byanze ndetse ku bw’amahirwe macye ikipe igatakaza amanota atatu, Ulimwengu azakomeza agawe anatakaze agaciro n’ubukaka imbere y’abafana ba Rayon Sports.

5.Umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga azabura muri 18 ba Rayon Sports

Kuri ubu Rayon Sports ikunze gukora isimburanya ry’abakinnyi bajya mu kibuga ndetse n’abajya ku ntebe y’abasimbura. Muri iki gikorwa, usanga biba imibare ku bakinnyi b’abanyamahanga baba bagomba kujya ku rutonde rw’abakinnyi 18 kuko baba batagomba kurenza batatu.

Izi mpinduka zikunze kuba kuri Donkor Prosper Kuka, Sarpong Michael, Mugheni Kakule Fabrice na Jonathan Raphael da Silva.

Aba bakinnyi uko ari bane, umwe muri bo azabura umwanya mu bakinnyi 18 ikipe ya Rayon Sports izitabaza bahura na APR FC bitewe nuko mu busatirizi nta kibazo kirimo kuko Ulimwengu Jules (Akina nk’umunyarwanda) na Sarpong Michael bahari bishobora kuzaba amahirwe macye kuri Jonathan Raphael bityo akaba yashyirwa hanze y’abakinnyi 18 ba Rayon Sports.

4.Abafana bashobora kuzaba ari benshi kurusha ubushize

Akenshi bikunze gutungurana ku mikino ya APR FC ihuramo na Rayon Sports kuko nk’amakipe afite abafana benshi bityo ukaza gusanga birangiye ntabwo sitade Amahoro isendereye.


Abafana ba Rayon Sports muri Sitade Amahoro

Akenshi biterwa n’imibare iba iri mu mukino bityo bikaba byaca intege bamwe mu bafana kuba baza ku mukino kuko n’ubundi baba bazi ko ntacyo biri buhindure ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Kuba ikipe ya APR FC iri imbere ku rutonde rwa shampiyona 2018-2019 ndetse kuba yatsindwa na Rayon Sports bitahindura imibare y’urutonde, ibi bizatuma abafana ba APR FC baza ari benshi kuko nta bwoba bazaba bafite bwo gutakaza amanota mbumbe y’umunsi.


Abafana ba APR FC muri sitade Amahoro

Abafana ba Rayon Sports biteganyijwe ko bazaza ari benshi kuko bakumbuye kubona ikipe yabo itsinda APR FC bityo bikazaba ari umwanya mwiza wo kugira ngo batazabwirwa uko bishobora kurangira.

3.Mu buryo bwa tekinike, umukino uzakinirwa hagati mu kibuga

Mu mikino 22 ishize, abakunzi n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bagiye babona ko ikipe ya Rayon Sports ikunze gukoresha abakinnyi banshi hagati mu kibuga bityo ugasanga umukino wabo bwite ushingiye hagati mu kibuga.


Nshuti Dominique Savio (Ibumoso) afashe Niyonzima Olivier Sefu (iburyo) ukina hagati muri Rayon Sports

Kuba umukino wa Rayon Sports uba ushingiye hagati mu kibuga, bituma n’amakipe bagiye guhura ategura ku buryo azabufasha kwica gahunda yo hagati mu kibuga ha Rayon Sports bityo ugasanga nabo bagize uko bongera ingufu mu kibuga hagati.

2. Kimenyi Yves ategerejwe n’abafana ba Rayon Sports

Muri iki cyumweru turi kugana ku musozo inkuru zitandukanye ziri ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsaap, Facebook, Twitter na Instagram n’izindi, Kimenyi Yves yabaye inkuru ikomeye nyuma y'aho abantu babonye amashusho amugaragaza uko ateye ku bice by’imyanya y’ibanga.

Nyuma gato abafana ba Rayon Sports bagiye bakora inyandiko, amajwi n’amashusho bagaragaza ko bishimiye ko uyu munyezamu wa mbere mu ikipe ya APR FC yagaragaye yiyambitse ubusa bityo bikazaba inzira nziza yo kugira ngo Rayon Sports izatsinde APR FC mu buryo bworoshye.

Nyuma yo kugaragara yambaye ubusa, nta mukino w’undi APR FC irakina bityo bikaba aribyo bizatuma abenshi mu bafana bazaba bari kuri sitade Amahoro bategereje kureba uko Kimenyi Yves azaba yitwara nyuma y’ibiherutse kumubaho.


Kimenyi Yves umunyezamu wa mbere wa APR FC

Uretse abafana, n’abanyamakuru bategereje kureba niba koko abatekinisiye b’ikipe ya APR FC bazafata icyemezo cyo kumubanza mu izamu nyuma y’ibyamubayeho abenshi bacyeka ko byaba byaramuhungabanyije mu mitecyerereza ku buryo n’umukino atawubasha.

Gusa kuba APR FC ari we munyezamu ifite uri ku rwego rwo guhatana na Rayon Sports, amahirwe menshi ni uko uyu musore yabanza mu izamu hakirengagizwa ibyabaye n’ibyavuzwe.

1.Uyu mukino ushobora kuzagaragaramo amarenga ajimije (Celebration Jestures)

Tariki 13 Ukuboza 2018, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 bityo nyuma y’umukino abakinnyi ba APR FC bagaragara bagendesha amavi n’amaboko (Gukambakamba) ubona bagenda nk’uko inka, ihene, n’imbwa n’ibindi bigenda.

Basoje iki gikorwa, bamwe mu bakinnyi ba APR FC babwiye abanyamakuru ko ibintu bakoze biganaga uko imbwa z’inkazi zitwara bashaka kwereka abafana ba Rayon Sports ko bibeshye ubwo bavugaga ko abakinnyi ba APR FC ari imbwa nyuma yo kuba barakuwe na Club Africain mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League 2018-2019).

Mu mukino Rayon Sports izakiramo APR FC, bamwe mu bakinnyi bakinnye umukino ubanza ntabwo bazagaragara kuri iyi nshuro kuko nka Rayon Sports ifitemo babiri batagikina mu Rwanda.

Kuri APR FC abakinnyi bose baracyari mu Rwanda kuko Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bagerageje kujya muri Serbia barongera baragaruka. Igisigaye ni amahitamo y’abatekinisiye ku mubare munini w’abakinnyi bari mu mwiherero i Shyorongi.


11 ba APR FC babanje mu kibuga mu mukino ubanza 

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Mukunzi Yannick kuri ubu ntazagaragara muri uyu mukino kuko ubu ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden.


11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga mu mukino ubanza 

Rwatubyaye Abdul wari mu mutima w’ubwugarizi mu mukino ubanza, kuri ubu ni umukinnyi wa Sporting Kansas City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).


Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bakinnye umukino ubanza batazakina umukino w'uyu wa Gatandatu       


Eric Rutanga umukinnyi w'inyuma muri Rayon Sports azaba yongera guhura na APR FC yakuriyemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jmv Ngendahayo5 years ago
    Hano nyaruguru Rusenge Twiteguye kubaga igikona.





Inyarwanda BACKGROUND