RFL
Kigali

Virusi itera SIDA (HIV) yifashishijwe mu gukora umuti w’indi ndwara ikomeye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/04/2019 13:11
0


Indwara yitwa ‘Bubble boy’ ituma abana bavuka nta budahangarwa umubiri wabo wifitemo ku buryo basabwa kuba ahantu badahura n’umwuka cyangwa ibindi bintu byo hanze. Virusi itera SIDA (HIV) yifashishijwe mu gushaka umuti uvura ‘bubble boy’.



Mu bushakashatsi bwakorewe muri Tennessee hospital, bugatangarizwa mu kinyamakuru cya New England Journal of Medicine, abana bavukanye ikibazo cyo kutagira ubudahangarwa mu mubiri kuri ubu babashije gukira neza. Abana bavukanye iki kibazo bakunze gupfa bakivuka cyangwa se bigasaba ko bashyirwa ahantu batagerwaho n’umwuka cyangwa ibindi bintu byo hanze byatuma bahumana na gato.

Ubu bushakashatsi bwari bushingiye ku kugerageza guhindura uturemangingo (genes) hakoreshejwe uburyo bwo gufata umusokoro wo mu rutirigongo hanyuma hagakosorwa agakosa kaba karateye ibibazo mu mubiri. Uturemangingo twakosowe twavanzwe nuturengangingo twa HIV twahinduwe hanyuma bakoresha uwo muti bavura abana birangira bakize burundu indwara ya bubble boy mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Uyu muti birateganywa ko uzajya ukoreshwa nk’urukingo cyane cyane ku bana bavutse mu miryango isanzwe igira ibi bibazo.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND