RFL
Kigali

Kwibuka25: Nyuma y’imibiri isaga 43,000 yashyinguwe i Kabuye, muri Gisagara habonetse indi 515 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/04/2019 12:03
0


Mu Karere ka Gisagara ahari urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere, ku musozi wa Kabuye habereye amateka asharira cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habonetse imibiri igiye gushyingurwa muri urwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye.



Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora uherereyemo urwibutso rwa Jenoside rwa Gisagara ruherereye ahitwa i Kabuye tariki 23 Mata 2019 bazaba bibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bizakorwa ku rwego rw’umurenge wa Ndora. Mu kiganiro Mukamana Basilisse umuyobozi wa CNLG mu Karere ka Gisagara yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije impamvu aho ku musozi wa Kabuye iteka ibikorwa byo Kwibuka babishyira ku itariki 23 Mata avuga ko ari bwo Abatutsi bishwe cyane aho bajyanywe kuri uwo musozi wa Kabuye ngo bicirweyo, dore ko usa n’uri mu kibaya cy’indi misozi iwukikije ariyo Dahwe, Karama na Ruturo.



Urwibutso rwa Gisagara ruhererey ku musozi wa Kabuye

Nk’uko bigaragara haruguru, iyo miterere y’uwo musozi iri mu byatumye abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi bahahuriza hamwe Abatutsi, bashinga imbunda kuri iyo misozi ikikije Kabuye barabarasa, abandi babiraramo n’imihoro, amacumu, ibisongo, gerenade n’izindi ntwaro z’uburyo bwinshi bagamije kubatsemba. Kuri uwo musozi kandi, mu mwaka w’1990, ni ho hakorewe ingirwamuhango wo gushyingura Maj. Gen. Fred Gisa RWIGEMA, akaba ari umuhango wari uyobowe na Leta ya Habyalimana.

Mu mazo ya mbere, ku itariki ya 15 Nyakanga 1995 aho i Kabuye hashyinguwe imibiri isaga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000), igikorwa cyayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME muri icyo gihe wari Visi Perezida. Mu myaka yakurikiyeho, i Kabuye hakomeje kugenda hashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside uko yagiye iboneka muri uyu murenge wa Ndora no mu nkengero zawo. Mu mwaka ushize wa 2018 ubwo hari hamaze kubakwa urwibutso rushya rwagutse, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,000). Kuri iyi nshuro habonetse indi mibiri Magana atanu na cumi n’itanu (515) izashyingurwa kuwa 23 Mata 2019.



Umwaka ushize hashyinguwe imibiri isaga 43,000 mu rwibutso rushya rwa Kabuye

Nk’uko Basilisse Mukamana uhagarariye CNLG yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ndetse na Twagirayezu Dieudonne ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo muri Gisagara akabishimangira, imibiri igera kuri 449 yose yasanzwe ahantu hamwe ndetse hafi y’urwibutso naho indi iboneka ahatandukanye muri uwo murenge. Mukamana Basilisse yagize ati “Iyo mibiri twayisanze ahantu hamwe rwose ndetse hafi y’urwibutso neza. Kandi umwaka ushize hashyinguwe indi mibiri ariko iyo ntibayigaragaza. Ni abantu babigaragaje kandi bavuze ko batari babizi. Inzego zibishinzwe ziri mu iperereza buriya ibindi bizamenyekana.”


Urubyiruko rwitabira cyane ibikorwa cyo Kwibuka

Twagirayezu Dieudonne nawe ntiyagiye kure y’ibyo Mukamana Basillisse yatangaje aho yagize ati “Uwatweretse iyo mibiri ni umukecuru nyiraho, hari inzu kera irasenywa muri Jenoside. Hari umurima ariko hamaze igihe kinini hadahingwa. Aho batangiriye kuhahinga basanze hari inzu yahingiweho, bakabona ibimenyetso ko haba harimo abantu, bakabona umwe, babiri bigeze aho hafatwa umwanzuro wo gushakisha neza ni bwo imibiri yabonetse…Kuko abenshi bahatuye bari barahunze, bavuga ko bari bazi ko imibiri yose yavanywemo igashyingurwa kuko batari bahari.” Kuri ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruri mu iperereza ngo rumenye neza amakuru yabyo.

Kanda hano urebe amafoto y'igikorwa cyo Kwibuka i Kabuye ku Nshuro ya 24

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND