RFL
Kigali

Gatsibo: Imvura yasambuye ubugirakabiri ishuri rya Ngarama PS ADEPR, Akarere hari icyo kijeje abanyeshuri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2019 20:11
0


Mu duce tunyuranye tw'u Rwanda hari kugwa imvura idasanzwe yagiza byinshi. Iyi mvura yasambuye ubugirakabiri ibyumba by'amashuri ya Ngarama Primary School ADEPR aherereye mu karere ka Gatsibo mu ntara y'Uburasirazuba.



Amashuri abanza ya Ngarama PS ADEPR aherereye mu kagari ka Ngarama mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo yasambuwe n'imvura yaguye tariki 16 Mata 2019. Amakuru ahari avuga ko yasambuwe n'imvura yaguye ari nyinshi byongeye ikaba yari ivanze n'umuyaga mwinshi. Ni ubugirakabiri aya mashuri asambuwe n'imvura dore ko hari ubundi yigeze gusambuka.

Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Ngarama PS ADEPR Pastor Nkulikiyimana Justin yadutangarije ko aya mashuri yasambuwe n'imvura ivanze n'umuyaga ku wa Kabiri w'iki cyumweru turimo. Yagize ati: 'Ni byo yasambuwe n'imvura yaguye ku wa kabiri, yari irimo umuyaga mwinshi.' Pastor Justin yatangarije Inyarwanda.com ko atari ubwa mbere aya mashuri asambuwe n'imvura.

Kuba abanyeshuri bari hafi gufungura, twagize amatsiko y'ingamba zihari kugira ngo batazigira ahantu hadasakaye, nuko Pastor Justin adutangariza ko babaye batarabona isakaro, bazasaba ADEPR Ngarama ikabatiza urusengero akaba ari rwo abana bigiramo. Icyakora yongeyeho ko bamaze kubimenyesha ubuyobozi bw'Umurenge wa Ngarama ndetse ngo na Gitifu w'Umurenge wa Ngarama yaje kubasura abemerera ubufasha, bityo bakaba bakibutegereje.

NGAMIJE Ally Hassan Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry'Uburezi mu karere ka Gatsibo yabwiye Inyarwanda.com ko ikibazo cy'ishuri rya  Ngarama PS ADEPR ryasambuwe n'imvura bakimenyeshejwe ndetse bakaba barimo kugikoraho mu buryo bwihuse ku buryo abanyeshuri bazafungura ku wa Mbere tariki 22 Mata 2019 hari icyakozwe kugira ngo batazabura aho bigira.



Amashuri ya Ngarama PS ADEPR amaze gusamburwa n'imvura ubugirakabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND