RFL
Kigali

Ibagwa rya Kwizera Janvier wa Bugesera FC ryigijwe inyuma iminsi 20

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2019 11:03
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019 ni bwo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byagombaga kubaga Kwizera Janvier (Rihungu) umunyezamu wa Bugesera FC wagize ikibazo cy’imvune mu rutugu rw’ibumoso. Gusa iyi gahunda yigijwe inyuma iminsi 20.



Gahunda yo kubaga Kwizera Janvier yasubitswe bitewe n'uko ibizamini bya nyuma abaganga bakoze mu gitondo cy’uyu wa Kabiri basanze igufwa ryari ryacitse riri kugenda risubirana bityo bakaba babwiye uyu musore ko yaba ategereje iminsi 20 bakazongera bakareba niba uko gusubirana bigenda bikomeza gutanga umusaruro bityo ibagwa rikaba ryahagarikwa burundu cyangwa se bakaba bamubaga mu gihe baba babona bitari kuba byiza.


Ubwo Kwizera Janvier yavanwaga mu kibuga cya Kicukiro amaze kugira ikibazo mu rutugu 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kwizera Janvier yagize ati “Bampaye iminsi 20 kugira ngo icyo gihe bazongere barebe uko bimeze kuko ibyuma by’ikoranabuhanga byaberetse ko igufwa rito ryari ryacitse babona rigenda risubirana gahoro gahoro”. Kwizera

Ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 ni bwo Kwizera Janvier yagize ikibazo cy’imvune mu rutugu rw’ibumoso ubwo Bugesera FC yatsindaga Police FC ibitego 3-1 mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro.

Icyo gihe Kwizera Janvier yasimbutse mu kivunge cy’abakinnyi ba Bugesera FC na Police FC bari begereye izamu ashaka kubakura umupira hejuru, mu kumanuka yageze hasi adafite uburyo bwo kwiramira ahita abanza urutugu hasi. Abaganga bari ku kibuga bagerageje kumwitaho ariko birangira asohotse mu mukino utaragera kure.


Kwizera Janvier ubwo yazamukaga mu kirere Bugesera FC inganya na APR FC 1-1

Kuva icyo gihe kugeza muri Werurwe 2019, abaganga bagiye bagerageza kumukorera ubuvuzi butandukanye ariko bakabona nta musaruro bitanga. Nyuma gato ni bwo abayobozi b’ikipe ya Bugesera FC bafashe umwanzuro wo kumucisha mu cyuma (MRI) kugira ngo harebwe niba ikibazo afite ari cyo kuba yabagwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND