RFL
Kigali

Miliyari 2 z’amadolari nizo zakemura ibibazo byatewe n’umuyaga Cylone Idai wibasiye Afurika y’Amajyepfo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/04/2019 10:08
0


Werurwe 2019 kwabaye ukwezi kw'amateka y’agahinda mu gice cy’amajyepfo ya Afurika. Tariki 14 na 15 habaye umuyaga wiswe cyclone Idai wivanze n’imvura n’imyuzure, bihitana ubuzima bw’abarenga 1000. Hangiritse kandi ibikorwaremezo, ubuzima bwa benshi ntibufite aho buhagaze, hakaba hakenewe nibura miliyari 2 z’amadolari ngo ibi bibazo bik



Mu bihugu bya Mozambique, Zimbabwe, Malawi na Madagascar, bakozweho n’umuyaga wa cyclone Idai gusa igihugu cyahuritse cyane ni Mozambique. Abantu barenga 1000 bahasize ubuzima, kugeza ubu bamwe ntibaraboneka. Uyu muyaga wivanze n’imvura nyinshi yateye umwuzure, ibikorwaremezo byinshi birangirika, ingo z’abaturage, ibikoresho by’itumanaho n’ibindi byinshi cyane. Abantu ibihumbi ntibafite aho bacumbika, ntibafite uko babona amafunguro n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

cyclone

Abantu bitegereza ahahoze umuhanda

Banki y’isi yagaragaje ko ibi bihugu byagezweho na cyclone Idai bizakenera nibura miliyari 2 z’amadolari kugira ngo byivane mu ngaruka zatewe nayo. Muri Mozambique habarurwa abantu 602 bahasize ubuzima, abandi 1,641 barakomereka, amazu yahaguye ni 239,682. Imyaka yangirikiye mu murima ibarurwa kuri hegitari 715,378. Abaturage bagizweho ingaruka mu buryo butandukanye ni miliyoni 1.85, muri bo 4979 barwaye indwara ya cholera, abamaze guhitanwa nayo ni 6. Banki y’isi mu kigereranyo yatanze, yavuze ko iki gihugu nibura cyatakaje ibintu bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 656 na 773 z’amadolari.

cyclone

Abantu benshi batakaje amazu bari batuyemo

Muri Zimbabwe, uyu muyaga wahitanye abantu 344, abandi 200 barakomereka, abantu badafite aho bikinga babarirwa muri 16,000. Abagizweho n’ingaruka muri rusange babarirwa mu bihumbi 250. Zimbabwe yasabye abagiraneza hirya no hino ku isi gufashwa kubona miliyoni 613 z’amadolari akenewe ngo haramirwe ubuzima bw’abagizweho ingaruka na cyclone Idai. Muri Malawi abantu 60 nibo bahasize ubuzima, 672 barakomereka, abadafite aho bikinga ni 19,328, abagezweho n’ingaruka muri rusange ni 868,895.

cyclone

Imirima yarimo imyaka yatwawe n'umwuzure

Muri ibi bihugu kandi hahise havuka indwara zishingiye ku ngaruka za cyclone Idai, zirimo ubwiyongere bwa Malaria, cholera n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda cyangwa imirire mibi. Nta wakwirengagiza kandi ko ibi byose bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’ababaye muri ibi bihe bikomeye mu gice cy’amajyepfo ya Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND