RFL
Kigali

Charlie Chaplin na Akon bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/04/2019 9:24
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka, tariki 16 Mata ukaba ari umunsi w’106 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 259 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1919: Mahatma Gandhi yateguye umunsi w’amasengesho no kwiyiriza mu rwego rwo gusengera abahinde bari bamaze kwicwa n’abongereza mu myigaragambyo.

1945: Impunzi zisaga 7000 zaguye mu mpanuka y’ubwato ubwo ubwato bw’ubudage bwari bubatwaye bwagonganaga n’ubwato bwo munsi y’inyanja bw’uburusiya.

1947: Bernard Baruch yahimbye ijambo "Cold War" ryamenyekanye cyane mu gihe cya nyuma y’intambara y’isi ya 2 risobanura intambara y’ubutita nyuma yo kureba intambara y’amagambo yari hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’uburusiya, riza gusakara hirya no hino ku isi nk’intambara y’ubutita.

Abantu bavutse uyu munsi:

1889: Charlie Chaplin, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umwongereza nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1977.

1927: Papa Benedigito wa 16 yabonye izuba.

1960: Rafael Benítez, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne kuri ubu akaba ari umutoza nibwo yavutse.

1965: Martin Lawrence, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe wayoboye filime Hunger Games nibwo yavutse.

1965: Michael Wong, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime ukomoka muri Hong Kong yabonye izuba.

1973: Akon, umuhanzi w’umunyamerika ukomoka muri Senegal yabonye izuba.

1978: Lara Dutta, umunyamideli w’umuhinde akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi mu 2000 yabonye izuba.

1985: Taye Taiwo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1988: Khalil al-Wazir, umuyobozi w’igisirikare w’umunyapalestine akaba ariwe washinze umutwe wa Fatah yitabye Imana, ku myaka 53 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu Rwanda, mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yari ikomeje.

2010: Daryl Gates, umupolisi w’umunyamerika akaba ariwe watangije gahunda yo kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge izwi ku izina rya D.A.R.E Program yitabye Imana, ku myaka 84 y’amavuko.

2012: George Kunda, wabaye visi perezida wa Zambiya yaratabarutse, ku myaka 56 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ijwi (World Voice Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND