Umuhanzi Dusenge Honore ukoresha izina rya Honore yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Oya Sinzagaruka’, ivuga ku buzima bwa buri munsi yanditse akomeye ku buzima yanyuzemo butari bworoshye.
Yabwiye INYARWANDA ko ubuzima yanyuzemo bwamusunikiye kwiyegurira Imana n’umuziki. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Oya sinzagaruka’ yanditse agendeye ku nkuru y’ubuzima butoroshye yanyuzemo.
Yagize ati "Iyi ndirimbo nayihimbye ngendeye ku nkuru nyayo y’ubuzima naciyemo bukomeye aho kuva mu kubyiruka kwa njye naje kwisanga nataye umurongo mwiza nisanga mu nzira mbi y’ibiyobyabwenge no guta umuryango mba ikirara."
Yavuze ko nyuma Imana yamugiriye neza agaruka mu buzima busanzwe yumva afite ashimwe kuriyo ahitamo gukora indirimbo ashimangira ko atazasubira mu bibi. Ati "Gusa nyuma byararangiye Imana ingiriye impuhwe nk’umwana wayo ingarura mu buzima bwiza"
Iyi ndirimbo ‘Oya
sinzagaruka’ yakorewe muri V-Records Studio ikorwa na Producer Aristide S4DM. Honore
yandika iyi ndirimbo yafashijwe byihariye na Jerome Paterson.
TANGA IGITECYEREZO