RFL
Kigali

Dusenge Honoré yasohoye indirimbo "Oya Sinzagaruka" ivuga ku byo yanyuzemo –YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2019 17:27
0


Umuhanzi Dusenge Honore ukoresha izina rya Honore yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Oya Sinzagaruka’, ivuga ku buzima bwa buri munsi yanditse akomeye ku buzima yanyuzemo butari bworoshye.



Dusenge ni umusore w’imyaka 33 wiyemerera ko yamaze imyaka irenga 20 akoresha ibiyobyabwenge. Yize amashuri abanza kuri EPA, ayisumbuye yiga Eto’o Muhima asoza mu 2000. Ubuzima bwe abugabanyamo ibice bibiri, akiri umwana muto ndetse n’ubuzima yabayemo amaze kubura ababyeyi be ku myaka 14 y’amavuko.

Yabwiye INYARWANDA ko ubuzima yanyuzemo bwamusunikiye kwiyegurira Imana n’umuziki. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Oya sinzagaruka’  yanditse agendeye ku nkuru y’ubuzima butoroshye yanyuzemo.

Yagize ati "Iyi ndirimbo nayihimbye ngendeye ku nkuru nyayo y’ubuzima naciyemo  bukomeye aho kuva mu kubyiruka kwa njye naje kwisanga nataye umurongo mwiza nisanga mu nzira mbi y’ibiyobyabwenge no guta umuryango mba ikirara."

Yavuze ko nyuma Imana yamugiriye neza agaruka mu buzima busanzwe yumva afite ashimwe kuriyo ahitamo gukora indirimbo ashimangira ko atazasubira mu bibi.  Ati "Gusa nyuma byararangiye Imana ingiriye impuhwe nk’umwana wayo ingarura mu buzima bwiza"

Iyi ndirimbo ‘Oya sinzagaruka’ yakorewe muri V-Records Studio ikorwa na Producer Aristide S4DM. Honore yandika iyi ndirimbo yafashijwe byihariye na Jerome Paterson.


Honore washyize hanze indirimbo yise "Oya Sinzagaruka".

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'OYA SINZAGARUKA' YA HONORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND