RFL
Kigali

Dj Miller yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Nigihozo Hope aherutse kwambika impeta – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/04/2019 15:50
0


Dj Miller umwe muba Djs bagezweho mu mujyi wa Kigali ni umusore ubarizwa muri Dream Team Djs. Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nyuma yo kwemererwa magingo aya Dj Miller yamaze gutangaza amatiki y’ubukwe bwe na Nigihozo Hope.



Dj Miller cyangwa se Karuranga Virgille nk'uko yitwa mu mazina ye, benshi bamumenye mu myaka mike ishize ubwo aba Djs bihurije muri Dream Team Djs basaga n'abigaruriye ikibuga cy'abavangavanga imiziki mu Rwanda. Dj Miller ni umwe mu nkingi za mwamba muri iri tsinda. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nta kuzuyaza uyu mukobwa yemereye Dj Miller ko barushinga akamubera umufasha. Icyo gihe mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dj Miller yadutangarije ko Nigihozo Hope ari umukobwa bamaranye imyaka itandatu.

Dj Miller

Dj Miller yari aherutse gusaba umukunzi we ko barushinga

Uyu musore kugeza ubu yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe anashyira hanze impapuro zitumira abantu. Ubukwe bwa DJ Miller buteganyijwe tariki 26 Kamena 2019 muri Ineza Garden i Kinyinya nk'uko binagaragara ku mpapuro zitumira abantu mu bukwe. Kuri ubu Dj Miller ni umwe muba Djs bakomeye mu Rwanda bazanye impinduka zo gukorana n'abahanzi indirimbo. Yakoze indirimbo zinyuranye zirimo Stamina aheruka gukorana na Social Mula.

Dj Miller

Dj Miller yatangaje amatariki y'ubukwe bwe...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND