Dj Miller umwe muba Djs bagezweho mu mujyi wa Kigali ni umusore ubarizwa muri Dream Team Djs. Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nyuma yo kwemererwa magingo aya Dj Miller yamaze gutangaza amatiki y’ubukwe bwe na Nigihozo Hope.
Dj Miller cyangwa se Karuranga Virgille nk'uko yitwa mu mazina ye, benshi bamumenye mu myaka mike ishize ubwo aba Djs bihurije muri Dream Team Djs basaga n'abigaruriye ikibuga cy'abavangavanga imiziki mu Rwanda. Dj Miller ni umwe mu nkingi za mwamba muri iri tsinda. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nta kuzuyaza uyu mukobwa yemereye Dj Miller ko barushinga akamubera umufasha. Icyo gihe mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dj Miller yadutangarije ko Nigihozo Hope ari umukobwa bamaranye imyaka itandatu.
Dj Miller yari aherutse gusaba umukunzi we ko barushinga
Uyu musore kugeza ubu yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe
bwe anashyira hanze impapuro zitumira abantu. Ubukwe bwa DJ Miller buteganyijwe
tariki 26 Kamena 2019 muri Ineza Garden i Kinyinya nk'uko binagaragara ku
mpapuro zitumira abantu mu bukwe. Kuri ubu Dj Miller ni umwe muba Djs bakomeye
mu Rwanda bazanye impinduka zo gukorana n'abahanzi indirimbo. Yakoze indirimbo
zinyuranye zirimo Stamina aheruka gukorana na Social Mula.
Dj Miller yatangaje amatariki y'ubukwe bwe...
TANGA IGITECYEREZO