Mu Ukuboza 2018 ni bwo inkuru y'uko hari umugabo wasezeranye yambaye kamambiri yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nkuru Danny Vumbi akiyobona yagize igitekerezo cyo gufasha uyu mugabo. Nyuma y’ibitekerezo binyuranye yagize, yiyemeje gushyira hamwe inshuti ze n'abamukurikira bagafasha uyu mugabo.
Ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018, ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari ufashe ku ibendera ry'igihugu azamuye ukuboko kw’iburyo, asezerana mu mategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Aba batuye mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Aha ni naho Danny Vumbi yamusuye kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 aho yari agiye kumushyikiriza inkunga yamukusanyirije ihwanye n’amafaranga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga bakimara kuyakusanya batekereje uko baremera Nahimana, aha bakaba baramuguriye inzu ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700. Nyuma y’iyi nzu kuri ubu imwinjiriza buri kwezi cyane ko hari abayikodesha banamuguriye moto nshya ifite n’ibyangombwa igiye kujya imufasha kubona amafaranga ya buri munsi.
Ubwo Danny Vumbi n'abo bafatanyije basuraga Ndahimana Narcisse wari watumiye abaturanyi banasangiye barishimana bamushyikiriza moto ye nshya ndetse banasura inzu bari bamaze iminsi baramuguriye. Byari ibyishimo ku muryango wa Ndahimana ndetse n’abaturanyi be bari bishimiye iki gikorwa.
Ubukwe bwa Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Icyatunguye benshi ni uburyo uyu mugabo yari yiyambariye biciriritse, inkweto zisanzwe zambarwa n’abagiye mu bwiyuhagiriro zizwi nka kambambili n’ishati y’amaboko magufi, ubundi ashyiraho karuvati.
Inzu Danny Vumbi n'abo bafatanyije baguriye uyu mugabo
Ndahimana yishimiye moto yahawe
Umuryango wa Ndahimana Narcisse uramutsa abashyitsi,...
Danny Vumbi aganiriza abaturanyi ba Ndahimana uko igitekerezo cyaje,...
Abaturage bashimiye Danny Vumbi umutima mwiza we...
Yahawe moto nshya,...
REBA HANO UBWO DANNY VUMBI YASURAGA UMURYANGO WA NDAHIMANA NARCISSE
TANGA IGITECYEREZO