RFL
Kigali

Danny Vumbi yasuye Ndahimana wamenyekanye kubera gusezerana yambaye kamambiri amushyikiriza inkunga yamukusanyirije ingana na Miliyoni 5 –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/04/2019 14:37
11


Mu Ukuboza 2018 ni bwo inkuru y'uko hari umugabo wasezeranye yambaye kamambiri yasakaye ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nkuru Danny Vumbi akiyobona yagize igitekerezo cyo gufasha uyu mugabo. Nyuma y’ibitekerezo binyuranye yagize, yiyemeje gushyira hamwe inshuti ze n'abamukurikira bagafasha uyu mugabo.



Ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018, ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari ufashe ku ibendera ry'igihugu azamuye ukuboko kw’iburyo, asezerana mu mategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Aba batuye mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Aha ni naho Danny Vumbi yamusuye kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 aho yari agiye kumushyikiriza inkunga yamukusanyirije ihwanye n’amafaranga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga bakimara kuyakusanya batekereje uko baremera Nahimana, aha bakaba baramuguriye inzu ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700. Nyuma y’iyi nzu kuri ubu imwinjiriza buri kwezi cyane ko hari abayikodesha banamuguriye moto nshya ifite n’ibyangombwa igiye kujya imufasha kubona amafaranga ya buri munsi.

Ubwo Danny Vumbi n'abo bafatanyije basuraga Ndahimana Narcisse wari watumiye abaturanyi banasangiye barishimana bamushyikiriza moto ye nshya ndetse banasura inzu bari bamaze iminsi baramuguriye. Byari ibyishimo ku muryango wa Ndahimana ndetse n’abaturanyi be bari bishimiye iki gikorwa.

Ubukwe bwa Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Icyatunguye benshi ni uburyo uyu mugabo yari yiyambariye biciriritse, inkweto zisanzwe zambarwa n’abagiye mu bwiyuhagiriro zizwi nka kambambili n’ishati y’amaboko magufi, ubundi ashyiraho karuvati.

Danny Vumbi

Inzu Danny Vumbi n'abo bafatanyije baguriye uyu mugabo

Danny VumbiNdahimana yishimiye moto yahawe

Danny Vumbi

Umuryango wa Ndahimana Narcisse uramutsa abashyitsi,...

Danny Vumbi

Danny Vumbi aganiriza abaturanyi ba Ndahimana uko igitekerezo cyaje,...

Danny Vumbi

Abaturage bashimiye Danny Vumbi umutima mwiza we...

Danny VumbiYahawe moto nshya,...

REBA HANO UBWO DANNY VUMBI YASURAGA UMURYANGO WA NDAHIMANA NARCISSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISHIME IRANZI4 years ago
    NINZIPEE!!!
  • Zuba4 years ago
    Ntureba abantu b'abagabo bafite umutima wa Kimuntu! Vumbi uri umuntu w'Umugabo umutimwa mwiza uzawuhorane. Imana iguhe umugisha. Ibi ni uguhindurira umuntu ubuzima 100%.
  • Uwihoreye4 years ago
    Imana izaha umugisha abakora ibikorwa nk ibi,kurusha abatanga amaturo y ikirenga munsengero ngo bakunde bashimwe n abayobozi b amadini n amatorero,nyamara abakene baturanye baburara babireberera. Imana iguhe umugisha Dany Vumbi.
  • mc.matatajado4 years ago
    the power of journalism cong guys dukomeze twiyubakire Urwagasabo
  • Aline4 years ago
    Danny Imana iguhe umugisha, sinkunda gutanga comments ariko birandenze! Uyumuryango murawufashije kuburyo bugaragara, iyomubashyira isukari cg umuceri byarigushira à un moment Donner. Uwiteka we menye Yuko utarobanura kubutoni, kdi Danny nabagenzibe usubize ahobakuye
  • DIANE4 years ago
    ARIKO RERO URIYA MWANA WABO W'UMUKOBWA NDABONA ARWAYE BWAKI, HAGIRE NABABUBAKIRA AKARIMA K'IGIKONI
  • Louis4 years ago
    wawooo binkoze kumutima peee,congz dani vumbi
  • ahishakiye patrick4 years ago
    Conglatulation kuri vumbi wacu sinakiyumvisha ukuntu muhinduye ubuzima bw'umuryango wose mugihe gito woe ninshuti zawe anywhere byandenze ariko Imana izi guhemba abagizi baneza nikabure kubagirira neza kndi isubize aho mwakuye thank u
  • neigrwanda4 years ago
    danny vumbi rwose icyo gitekerezo cyawe ndetse nuwo mutima wawe imana izawuguhembere, uri umugabo rwose, nabandi bafite ubushobozi nukukwigiraho, kuko icyi gjkorwa kinkoze kumutima.thanks again Mr dannyvumbi for your generous, God bless you. wished all the best #danyvumbi #neigrwanda
  • valens4 years ago
    EWAN DANEY God blessing to you!% nanjye iyonza kuba mfite amafaranga nanjye mba nkuguriye 28{v w t}
  • Menyabakunzi Fulgence4 years ago
    Umutima mwiza nk'uyu uzawuhorane kdi Imana ikomeze igushyigikire.





Inyarwanda BACKGROUND