RFL
Kigali

Ibaruwa yuzuye agahinda k’uwize mu ishuri rya muzika rya Nyundo usobanura uburyo abanyeshuri bahiga bakoreshwa mu bikorwa bikomeye ntibibinjirize n'igiceri cy'ijana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/04/2019 12:07
13


Bill Ruzima wanyuze mu itsinda rya Yemba Voice, kuri ubu yatinyutse avuga ibitarakunze kuvugwa na benshi yandika ibaruwa asobanuza impamvu abanyeshuri bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo ndetse n'abakihiga iyo bakoreshejwe akazi bazi neza ko katanze amafaranga badahembwa nyamara hari ibyo baba binjije.



Mu ibaruwa ye yatangaje ko bagerageje kubaza umuyobozi w’iri shuri bagaterwa utwatsi. Ibi byatumye yandika ibaruwa ifunguye igenewe buri wese waba afite ibyo amurusha kuri iki kibazo kuba yamusobanurira.

Ibaruwa ya Billy Ruzima;

"Nitwa Bill RUZIMA, ndi umuhanzi wa muzika nize mu ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo. Mfite ikibazo mpuriyeho na bagenzi banjye bize cyangwa biga muri iryo shuri, Mpisemo gukoresha iyi nyandiko ifunguye kugira ngo n'abandi bafite ubumenyi kundusha munsubize, Byaba bigenda gute kugira ngo ibigo bya leta n'iby'abikorera bihore bikoresha abanyeshuri ba muzika (abana bo ku Nyundo) mu birori performances zinyuranye ariko ntibitwishyure?

Umuyobozi w'ishuli MULIGANDE Jaque (Mighty Popo) Hari bamwe muri twe babimubajijeho abasubiza ko "Nta burenganzira bafite bwo kwishyurwa ku kazi bakora mu bikorwa ishuri ryitabira ko ahubwo bagakwiriye kuba babyishyura nk'uko bishyura Minerval (amafaranga y’ishuri) kuko ngo aka kazi kabarwa nko kwimenyereza umwuga" .

Nabyo ariko ntibyumvikana kuko;

1.Hari hamwe na hamwe twavaga ku ishuri tugiye gukora batubwiye ko ari akazi, rimwe tugatanga na za fagitire ariko bikazarangira kwishyurwa duhebye!

2.Si twese dutoranywa gukora ako kazi ni bamwe na bamwe

3.Nta Raporo y'imenyerezwamwuga dusinyirwaho iyo turangije gukora,

Ese bibaye ukwimenyereza umwuga, abiga mu yandi mashuri y'imyuga bikorwa bite? Ese kwimenyereza umwuga bikorwa igihe kingana gite aho mwe mwiga cyangwa mwize? Twe iwacu ku Nyundo iyo ukunda gutoranywa mu baza gucuranga cyangwa kuririmba muri ibyo birori ushobora gukora ako kazi imyaka itatu yose igashira ukigakora. Ese hariho uburyo leta yatumira nk'abiga ubwubatsi ngo bazamure umuturirwa runaka bakaza bakawubaka neza maze ntibishyurwe?

Cyera najyaga numva zimwe mu nzozi zanjye zikomeye ari ukuzaririmbira imbere y'umukuru w'igihugu H.E Paul KAGAME naje kumutaramira inshuro ntabasha kubara ndetse n'abandi bayobozi bakomeye no mu birori byinshi byitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu b'ahandi, Gusa ikimbabaza ni uko kugeza ubu ntigeze nkuramo n'amafaranga yagura isogisi. Kandi nzi ko abandi bahanzi iyo bagize uwo mugisha bishyurwa ku buryo bukomeye bwabahindurira ubuzima.

Transform Africa 2016,Transform Africa 2018, AU summit 2016, AU summit 2017 n'ibindi ntarondora aho hose twarahakoze tuviramo aho. C.N.L.G,F.E.A.S.A, Minispoc, Mineduc, Auditeur General, Office of the presidency, Primature, RDB (Kwita izina), IPRC South, Parliament, RCAA (Aviation Africa).

Ibi bigo byose twarabikoreye mu birori binyuranye ntitwishyurwa. Bishoboka bite ko ibi bigo mvuze byabuze ubushobozi bwo kutwishyura? Habaye hari uwo byishyuye mu cyimbo cyacu twabasaba kumukurikirana akatwishyura (N'ubwo ntawe dutekereza wabikora). Ikimbabaza cyane ni n'uburyo twafashwe muri ako kazi. Hari umunsi twaraye mu modoka yatujyanye i Rwamagana dutegereje nta buryo buhari bwo kwishyura amafunguro n'amacumbi burinda bucya. (Aha twari mu bya MINISPOC). Ibi byose biba ababyeyi bacu cyangwa abaturera na Leta bazi ko turi ku ishuri tumeze neza.

Ese ibi W.D.A (ikigo gishinzwe amashuri y'imyuga ni cyo baduteganyiriza? Njye ndabaza sinzimura, ndifuza gusobanukirwa. Uku kwimenyereza umwuga nabyo mbiburira igisobanuro kuko iyo ishuri turisoje ha handi twakoraga twimenyereza ntawongera kuhaduha akazi haguma guhamagarwa abanyeshuri kandi duhari. Hari n'abandi bahanzi babigize umwuga, akenshi badusaba kuririmba indirimbo zabo kandi bahari, byaba se ari uko twe tuba tutishyurwa wenda bo bari kubishyuza? Ibi nabyo byaba ari ugusubiza inyuma umwuga wa muzika niba bahitamo gukoresha abanyeshuri biga muzika bakaririmba ibihangano bya ba nyirabyo kugira ngo hataza kubaho kwishyura, kandi na ba nyirabyo aribyo byakabatunze baramutse batumiwe bakabiririmba ubwabo.

Ndabaza MINISPOC, ko ntarabona hasabwa ikipe y'umupira w'amaguru ngo mwohereze ‘Academies’ muzambike imyambaro y'Amavubi ibi kuki muri muzika ho mubikora? Hazabaho ryari agaciro k'umuziki mu Rwanda mu gihe ababyeyi bacu batubona kuri Televiziyo turirimba bazi ko twagiye kwiga umwuga uzadutunga maze ejo mu gitondo tukabasaba isabune, ikaye, ikaramu n'ibindi? Kuko tutabasha kubyigurira kandi babona dukora? Niba hari uwataramira umukuru w'igihugu kabiri gatatu ntiyishyurwe ubwo umuhanzi yazategereza kuzishyurwa ryari? Ibi ndabibaza mbariza na bagenzi banjye kuko nzi ko turi mu gihugu kirimo ukwishyira ukizana icyo utumva ukabaza."

Bill Ruzima

Bill Ruzima ahamya ko yabarije na bagenzi be

Ngayo ng'uko ibikubiye mu ibaruwa y’uyu muhanzi. Nyuma yo gusoma iyi baruwa Inyarwanda.com twifuje kuyisangiza abasomyi bacu, turi gukurikirana mu nzeo bireba icyo bo bavuga ku kibazo cy'aba banyeshuri biga ku Nyundo bashinja ubuyobozi bw’ishuri kubakoresha ariko ntibubahembe nyamara babizi ko hari amafaranga aba yinjijwe nabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gedeon Masengesho5 years ago
    thanks Bill, byaba biteye agahinda kubwira umubyeyi ko uri gushyigikira impano izagutunga akamara iyo myaka yose akubona aho hose wavuze nyamara ukimusaba amafaranga yo kugura isogosi. impano Ni itunga nyirayo ntago Ari umutako uraho ngo urebwe.
  • Ami 5 years ago
    Ibyo byitwa uburetwa, numuprisonier wagiye gukora hanze arahembwa.
  • Umusomyi5 years ago
    Ibi byaba ari ugukabya cyane, n'abagororwa bari muri gereza hari percentage bagenerwa ku musaruro uva mu byo binjije.
  • Gera5 years ago
    Ariko se wagahungu we reka nanjye nkubaze?? Abanyeshuri biga ubuhanzi nakarwa kari hiryiyo katameze nkabanyeshuri babanyarwanda bandi??? Ubuse twese ntago twakoraga za stagé umwaka ugashira tunimenyera ama ticket ? Ninde munyeshuri se uzi wakoze stage afite salaire??? Umubyeyi ko yagutumye kwiga yagutumye guhembwa??? Ibyobiraka uvuga mwakoze se ko mutabikoze mbere yuko mujya kunyundo cyangwa nyuma yuko muvuyeyo niba muri ba malaika bafite amajwi yibitangaza??? President uvuga warufite inzozi zo guhagarara imbere wamugejejweho nayo masunzu? Cga ni iyo opportunity yishuri mwabonaga?? Hanyuma se wanenya ute ko uri qualified kumwuga utakoreye umwitozo?? Ntimukabure ubwenge mwabana mwe. Mukuramatiku aho
  • Dou25 years ago
    Ndahamya ntashidikanya ko nta kigo cy Leta na kimwe mwagiye kuririmba mo ngo ntibishyurwe. Ahubwo ikibazo kiri muri Administration y'ikigo cyanyu kuko ni cyo cyumvikana n'abashaka ko mubaririmbira hanyuma bagakora Proforma Invoice,nyuma y'uko mwaririmbye hishyurwa ikigo kuko nicyo kiba cyarakoze negotiation
  • ineza5 years ago
    ariko se koko nka Popo birashoboka ko arya aba bana bigeze aha ? kuki ku mugani ibirori tubabonamo ni byinshi usanga nimyenda hari abayigarura kuri Stage , hhh mu gihe Boss we cash yazibitse , kd hari nandi mafaranga leta itanga yo gufasha ikigo ? ariko afurika nabaryi bayo koko bizagarukira he ? aba bana bagiye kubivuga bibageze kure pe ! nkubu koko ni uruhe rugero muha aba bana mu byukuri ? wenda mwe muri kuva mu nzira ubu bo bazahemba abo bo bazigisha koko ? ikindi mbona muri ririya shuri harimo no kujonjora abana kuko nka Igor basubije ngo kwigishayo kandi agakora no muri kina music hari abandi bana bakabikoze kuko bize bimwe ni ikibazo pe
  • Marchal ujeku 5 years ago
    Bill azaze musubize muri bikeya nzi mugire n inama kuriki kibazo ....gsa icyo navuga ...Abahanzi nitwishyira hamwe ..tuzatera imbere kuko umuntu umwe yakwamburwa ariko benshi biragorana. Ikindi ibi bibazo duhura nabyo twakabicishije mundirimbo kurusha mumabaruwa kuko mundirimbo bigera kure kndi nabarumunabacu bakazabisanga bityo bakabimenya kare nabo bitarabagiraho ingaruka. Navuga ko dukeneye no kuzamura urwego turiho cyane cyane uko twiyerekana muruhame(Discipline) kuko bizongera I cyubahiro bityo bubahe n umwuga dukora.
  • PearlG5 years ago
    nkunze uburyo ubivuze byose udasigaje na kimwe. Inzego zibishinzwe nizigire icyo zibivugaho gusa icyo nahamya nuko umuziki utaratera imber pe, byagera kuri gospel ho bikaba ibindi bindi. Umuntu akumva ko yagutumira kuririmba mu bukwe or mu kirori ntumwishyuze ngo urakorera Imana kandi ukeneye tike n'ibisa nabyo. Nukuri ugize neza, sooner or later bizakemuka iyi baruwa ntiyapfa ubusa.
  • Sam5 years ago
    Ntabwo uri uwambere ubajije iki kibazo ntanubwo uri uwanyuma.ikigaragara nuko amafaranga mukorera niyo atuma mubaho neza school.
  • rugemana bruce5 years ago
    ngo wa gahunguwe hh wowe uramaze ese wowe urabivuga urinde ibyo babanzaga bagasezerana waruhari chief we bwabantumwe ukuri guca muziko ntigushye ngo stage wakoze ukishakira ticket uramaze nawe ubwo wari warabaye umuretwa nyine ugataha wasaraye ngo stage iyo stage uzayikora wambaye imyenda idafuze se ayayaaaa
  • rugemana bruce5 years ago
    ngo wa gahunguwe hh wowe uramaze ese wowe urabivuga urinde ibyo babanzaga bagasezerana waruhari chief we bwabantumwe ukuri guca muziko ntigushye ngo stage wakoze ukishakira ticket uramaze nawe ubwo wari warabaye umuretwa nyine ugataha wasaraye ngo stage iyo stage uzayikora wambaye imyenda idafuze se ayayaaaa
  • Mucyo5 years ago
    Uko mbyumva ntago umunyeshuri uri ku ishyuli aba yagiye gukorera amafaranga ahubwo aba yagiye kwiga kandi aho hose wagiye niwwowe byari bifitiye akamaro kuko urimo gukora cv yawe ubaye rero wishyuza ikigoo ngo kiguhe kuri ayo cyakoreye waba urimo kurengera ahubwo kirimo kukugira umu star kugirango nusohoka uzabashe guhangana nabandi ku isoko ry,ummurimo rero iwanyu bagutumye kwiga nuvayo uzakoreshe izo connection wahawe nikigo uzibyaze umusaruro ariko ubundi ndumva nta contract yakazi ufitanye nikigo kuburyo wakishyuza umushahara
  • rugemana bruce5 years ago
    bill ruzima numuntu wumugabo kbx ba mabano bibereye mu mandazi babajya mu matwi na Etienne aravuga koko ngo bill nta discipline agira hhh ese woe ra





Inyarwanda BACKGROUND