RFL
Kigali

"Nta satani ubaho,..iwacu banyise Mpyisi ngo urupfu rutazantwara" Pastor Ezra Mpyisi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2019 10:22
1


Pastor Ezra Mpyisi wo mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi uzwiho kuvuga amagambo akomeye akunze gusetsa benshi, yatangaje impamvu ababyeyi be bamwise 'Mpyisi' anatangaza ko satani atabaho.



Pastor Ezra Mpyisi yavuze ko satani atabaho ahubwo ko ari Rusofero wahindutse ukundi akaba mubi cyane. (Bibiliya ivuga ko Rusofero yahoze ari Malayika ukomeye mu ijuru, aza kujugunywa ikuzimu nyuma yo kwigomeka ku Mana, gusa ngo n'ubu ajya yiyoberanya akigira Malayika y'Umucyo nk'uko byanditswe mu 2 Abakorinto 11:14). Pastor Mpyisi yasabye abantu kurangwa n'ubumuntu, uguye mu cyaha akegera Imana akayisaba imbabazi kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu. Yanenze ibyo Papa uyobora Kiliziya Gatolika akora agasabira abantu imbabazi z'ibyaha byabo, avuga ko umuntu ku giti cye ari we uba ukwiriye kwisabira imbabazi z'ibyaba yakoze.

Pastor Ezra Mpyisi yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 mu kiriyo cy'umwana wa Depite Theogene Munyangeyo. Yatangiye yihanganisha umuryango wagize ibyago akundisha abantu gukorera ijuru kuko nta rupfu n'imibabaro bizabayo. Yaje gutangaza ko satani atabaho. Ati: "Nta satani ubaho, ni rusofero wahindutse ukundi nk'uko abanyarwanda bahindutse ukundi. (...) Abantu barahindutse ubu ntibagifite ishusho y'Imana." Pastor Mpyisi yahishuye impamvu iwabo bamwise 'Mpyisi', ati: "Banyise Mpyisi ngo urupfu rutazantwara." 


Pastor Ezra Mpyisi yahishuye ko iwabo bamwise Mpyisi kugira ngo urupfu rutazamutwara

Icyakora yavuze ko iwabo bibeshye kuko mu ijuru ari ho honyine hatazaba urupfu. Yavuze ko hari igihe kizagera abakoreye Imana neza bakibera mu isi Nshya itarangwamo icyaha. Pastor Mpyisi ati: (...) Ibihembo by'ibyaha ni urupfu. Ni he uzajya hataba icyaha? Bakubwiye ngo uhunge icyaha wahungira mu rihe dini, wahungira mu kihe gihugu?" Yakomeje avuga ko yaba muri Afrika, i Burayi no muri Amerika hose hakorerwa ibyaha. Icyakora yageze ku Rwanda avuga ko yifashe. Yavuze ko mu ijuru ari ho honyine hatazarangwa icyaha kuko injangwe izaba ikina n'imbeba, impyisi igakina n'ihene, ibintu bidashoboka muri iki gihe.

Pastor Mpyisi yavuze kuri Kofi Annan wasabye u Rwanda imbabazi abinyujije mu gitabo yanditse. Yagize ati: "Kofi Annan umukuru wa Loni ubu yararuhutse, mbere yo kuruhuka yanditse igitabo acyandikamo ati "Ni ishyano, nahemukiye u Rwanda hamwe na wa munyegiputa. Ayiiii waramuhemukiye, urapfuye, waruhijwe n'iki se!" Yakomeje avuga ko Bibiliya ari yo ishinja benshi ibyaha bakoze. Ati: "Iki gitabo kibashyize ku muhigo (Yavugaga Bibiliya kuko ni yo yari arimo kwerekana),..". 

Pastor Mpyisi yahamije ko hariho amadini abiri gusa; idini y'Imana n'idini ya satani. Yavuze ko abazungu baje mu Rwanda, basanga abanyarwanda bafite idini yitwa 'Ryangombe', nuko batangiza mu Rwanda idini yabo. Icyakora aya madini yose yavuze ko ari ay'ikinyoma. Ngo idini y'ukuri ni idini y'Imana ari yo Bibiliya. Yasabye abantu kubaha no kuyoborwa na Bibiliya, ijambo ry'Imana. Yacyashye abantu banenga inyigisho ze bakavuga ko 'ari iz'umusaza wataye umutwe', ati: "Mvuga ijambo ry'Imana bati ni wa musaza wataye umutwe."


Pastor Ezra Mpyisi akundwa na benshi kubera amagambo akomeye atangaza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyizere fidel5 years ago
    We remember~ renew~unite we build our country we wish





Inyarwanda BACKGROUND