RFL
Kigali

"'Nta munyantege nke ubabarira',...Hari ibintu 6 byantangaje ntekereza kuri iri somo" Bishop Dr Masengo Fidele

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/04/2019 8:44
2


Ijambo rya mbere Yesu yavuze ku musaraba : DATA UBABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA (Luka 23:34)”. Rimwe mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba ni ugusabira imbabazi abamubambaga.



Umuntu wese warebye Filime ya Yesu cyangwa ugerageza gutekereza ububabare n'uburibwe yari afite ku musaraba, yumva neza ukuntu bitari byoroshye kuvuga iryo jambo.

Hari ibintu 6 byantangaje ntekereza kuri iri somo:

1. Ku musaraba ni ho Yesu yagombaga kugaragariza ibyo yemera. Yabayeho yigisha imbabazi, yagiye ahugurira abantu kubabarira. Ku musaraba yagombaga rero kwerekana ibyo yigisha. Aha rero, Yesu yigishije ibyo yemera kugeza ku munota we wa nyuma ndetse bigera n'aho aba ibyo yigisha. Atandukanye n'abantu batigisha ibyo bemera cyangwa bataba ibyo bigisha!

2. Niba ahari byashoboka kumvikana uburyo wababarira uwaguhemukiye (mu minsi yashyize), ntabwo byumvikana kubabarira umuntu muhagararanye: ugutuka, ugucira mu maso, ukuvuma, ukwambika ikamba ry'amahwa, ugutera icumu, ugupfura ubwanwa,...Ibi nabyo Yesu yarabikoze ku bwanjye nawe.

3. Yesu yatanze imbabazi anavuga ko abamubambaga batazi icyo bakora. Atandukanye natwe twimana imbabazi tuvuga ko abatubabaje babigambiriye. Iyo utangiye kwibaza icyateye umuntu gukora ibibi yakoze, wibuka ko bitamugwiriye, uba unaniza imbabazi, uba unangiza umutima wawe.

4. Kubabarira umwanzi ni igikorwa cy'ubutwari. Nta munyantege nke ubabarira. Birabananira. Ntacyo bafite batanga. Nushaka kumenya imbaraga ufite ujye ureba uburyo ufashe abanzi bawe.

5. Yesu yatangaga isomo ku bamurebaga no ku bo ariya makuru azageraho: twebwe. Yesu yagombaga gutanga amasomo mu byiza no mu bibi kandi nibyo yakoze. Nyuma ya Yesu, Stefano nawe yasubiye muri aya magambo ubwo yaterwaga amabuye. Yakobo ndetse na Thomas bayagarutseho bicwa. Hari abakristo bo mu gihe cyacu bake barimo kugera ikirenge mu cya Yesu.

6. Ariya magambo agaragaza kunesha k'urukundo. Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi: urukundo ruba runesheje inzigo. Ni byo Yesu yakoze.

Waba warigeze ugirirwa nabi? Niba ari yego, waba warababariye abaguhemukiye? Niba ari oya, ubikore. Nta yandi mahitamo. Warababariwe, nawe babarira.

Mugire icyumweru cyiza cyo kuzuka kw’ibyapfuye!

© * Devotion shared by Dr Fidèle MASENGO,* Foursquare Gospel Church Kimironko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • REBERO5 years ago
    Ariko mana yanjye, uwazampa umuntu wabasha kunsobanurira imababazi muba muvuga zahabwa uwakwiciye. niba ahari amfashirirze na hano izo mbabazi ndazitekereza sinzishyikire. Ahubwo numva igikwiye aruguhana amahoro, uwakwiciye ukamuha amahoro ukagerageza no kubyirengagiza byagaruka mu bitekerezo ukiherera ukihendahenda ngo hato utagirira nabi uwakubabaje. Naho imbabazi muvuga jye zaranyobeye. nk'uko inkovu idasibangana ni nako biriya bihe bidashobora kuva mu mutima kuko ibibigarura mu mitima yacu bihoraho jye kugea ubu nsindasobanukirwa imbabazi zivugwa. cyane ko abatutsi bishwe muri Génocide yakorewe abatutsi batazongera kuba bamwe muri twe. Muhane amahoro kuko iyo uyatanze nawe urayagira, ariko iyo wimye undi amahoro nawe urayabura naho imbabazi zo narumiwe.
  • Kwizera eriya1 year ago
    mukomerezaho nibyizape





Inyarwanda BACKGROUND