RFL
Kigali

Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyizakinirwa mu masitade atandatu ari mu mijyi ine ya Misiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2019 12:02
1


Kuva tariki ya 21 Kamena kugeza kuwa 19 Nyakanga 2019, igihugu cya Misiri kizaba cyabaye urujya n’uruza rw’amakipe n’abafana b’ibihugu bitandukanye aho bazaba bakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizahuza amakipe 24.



Igihugu cya Misiri cyatoranyijwe mu kwakira iyi mikino nyuma yuko Cameroun inaniwe kuzuza ibyangombwa yasabwaga na CAF kugira ngo ihabwe aya mahirwe abona umugabo akabura undi.

Iyi mikino izahuza amakipe 24, izabera mu mijyi ine (4) ikomeye mu gihugu cya Misiri ariyo; Alexandria, Cairo nk’umurwa mukuru, Ismailia na Suez.

Amakipe uko ari 24 azakinira ku bibuga by’amasitade atandatu (6) atandukanye arimo; Cairo International Stadium, Air Force Stadium, Port Said Stadium, Ismailia Stadium, Suez Sport Stadium na Alexandria Stadium.

1. Cairo International Stadium


Cairo International Stadium ni sitade iri mu zubashywe mu Misiri kuko yakira abantu ibihumbi 75 (75,000), ikaba ari sitade ibamo ubusabane bukabije bw’abafana ku buryo hari n’igihe bamwe bahasiga ubuzima bitewe n’ibyavuye mu mukino cyane ku makipe (Clubs) yo mu Misiri.

Iyi sitade ifite amateka kuko mu 1974 na 1986 yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu gihe mu 2006 yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’amakipe (Clubs) yabaye aya mbere iwayo.

2.Port Said Stadium


Port Said Stadium yagize izina rikomeye mu 2012 ubwo abafana barenga 70 bahasigaga ubuzima mu mukino wahuzaga Al Masry na Al Ahly. Nyuma yaje gusanwa kuko yari yangirijwe n’imirwano y’abafana. Nyuma yo gusanwa no gusubirana isura nibwo mu 2018 nibwo ikipe ya Al Masry yongeye gukomorerwa kongera kwakirira imikino yayo muri iyi sitade izakira imwe mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019.

3. Air Force Stadium


Air Force Stadium ni sitade iri mu mujyi wa Cairo, umurwa mukuru wa Misiri ikaba isanzwe ikoreshwa na Al Ahly ndetse na El Entag Al Harby mu kwakira imikino yabo bakina yaba iya shampiyona n’andi marushanwa bitabira. Iyi sitade iri mu zizakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 izwi ku izina rya “ June 30 Stadium”.

4.Alexandria Stadium na Ismailia Stadium


Ismailia City Stadium 

Alexandria Stadium na Ismailia Stadium izi sitade zombi zaherukaga kwakira imikino mpuzamahanga muri 2006.

5.Suez Sports Stadium


Suez Sports Stadium ni imwe muri sitade esheshatu (6) zizitabazwa mu mukino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019, ikaba ari sitade yakira abantu ibihumbi 27 (27,000).

Misiri, igihugu kizakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 iri mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Zimbabwe, Uganda na DR Congo.

U Burundi buri mu itsinda rya kabiri (B) cyo kimwe na Madagascar, Guinea Conakry na Nigeria.

Kenya iri mu itsinda rya gatatu (C), aho iri kumwe na Tanzania, Algeria na Senegal mu gihe itsinda rya kane (D) irirmo; South Africa, Namibia, Ivory Coast na Morocco.

Itsinda rya gatanu (E) rigizwe na Mauritania, Angola, Mali na Tunisia. Itsinda rya gatandatu (F) ririmo; Benin, Guinea Bissau, Ghana na Cameroun.

        





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndahiro eric5 years ago
    muraho neza mwese





Inyarwanda BACKGROUND