RFL
Kigali

Abanyeshuri b'abanyarwanda biga mu Bushinwa mu mujyi wa Nanjing bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2019 20:06
0


Abanyeshuri biga mu mujyi wa Nanjing mu ntara ya Jiangsu muri China hamwe n'inshuti z'u Rwanda bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nanjing yigamo abanyeshuri bagera ku 130 biga mu byiciro bitandukanye ari byo Bachelor's Master's na PhD.



Gahunda yo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2019 aho abatuye mu mujyi wa Nanjing n’inshuti z’u Rwanda bahuriye muri Ximending International Plaza. Uyu muhango watangijwe n’isengesho ryayobowe na Rukundo Paul umuyobozi wungirije wa Diaspora Nanjing.

Hakurikiyeho umunota wo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuyobozi wa Diaspora Nanjing Mugisha Reagan yatangije igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rugezwa no ku bari bitabiriye umuhango bose. Yakurikijeho ijambo ry’ikaze yakira abatumirwa bavuye muri Diaspora z'ibindi bihugu. Nyuma hakurikiyeho gusoma amazina 100 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Hatanzwe ibiganiro bibiri aho Lt Col Joseph Mwesigye yatanze ikiganiro cya mbere kivuga ku mateka ya Jenoside asobanura kandi uko umugambi wa Jenoside wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, nyuma ukaza guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA. Mu butumwa bwe yibukije urubyiruko ko rufite uruhare runini mu gusigasira amateka igihugu cyanyuzemo. Yarwibukije kandi ko rugomba kurwanya ipfobywa rya Jenoside ndetse bagaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Lt Col Chris Rutaremara yatanze ikiganiro cyivuga ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka ari yo 'kwibuka twiyubaka'. Yagarutse ku butabera ndetse n’impinduka ku Rwanda rw'ubu n'urwa mbere ya 1994. Yasoje ikiganiro yakira ibibazo ndetse n’ibitekerezo bijyanye n’ibiganiro byatanzwe hejuru. Nyuma y'ibiganiro haririmbwe indirimbo "Komera" yaririmbwe n'itsinda rya bamwe mu banyarwanda biga muri Nanjing muri China. Herekanwe filime Forgive (After the genocide against the Tutsi), 'Documentary movie' ndetse n’indirimbo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.


Uyu muhango wasojwe n’ijambo rya Mugisha Reagan uhagarariye abanyarwanda bo mu mujyi wa Nanjing abasaba kwirindira kure ingengabiterezo ya Jenoside, ashimira abitabiriye uyu muhango ndetse n’abatanze ibiganiro. Yanabibukije ko icyumweru cyo kwibuka kitarangiriye aho ko ibikorwa byo #kwibuka25 bigikomeza kugeza ku wa 13 Mata aho icyumweru cyo kwibuka kizasozwa.

Bacanye urumuri rw'icyizere,...inshuti z'u Rwanda zifatanyije n'abanyarwanda baba mu Bushinwa mu #Kwibuka25


Abanyeshuri b'abanyarwanda biga mu Bushinwa bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND