RFL
Kigali

Kwibuka25: Abapolisi basaga 500 bahawe ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banahabwa umukoro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2019 10:07
0


Kuwa kane tariki 11 Mata 2019, abapolisi basaga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ni ikiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana. Iki kiganiro ku #Kwibuka25 Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n'abayobozi bakuru muri Polisi y'u Rwanda n'abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi. 


Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda watanze ikaze muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi yibukije abapolisi ko kwibuka bishingira ku mutekano kugira ngo ibyagezweho bikomeze gusigasirwa.

Yagize ati “Hari abagifite umugambi mubisha wo kugaruka gusohoza umugambi wa Jenoside barimo FDLR n’abandi bafatanyije, hari n’abari mu gihugu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku byo bita amoko, nk’inzego z’umutekano biradusaba gukora cyane kugira ngo turwanye uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu duharanira kugera kucyerekezo twihaye”.


Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abapolisi bakuru ndetse n'abandi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda

Mu kiganiro cye Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse ku biranga Jenoside. Yagize ati “Jenoside ni umugambi utegurwa ugasohozwa n’ibikorwa bigamije kurimbura igice kimwe cy’abaturage hashingiwe ku mpamvu z’ubwenegihugu, z’ubwoko, ibara ry’uruhu, ndetse n’idini nk’uko byemejwe n’Amasererano Mpuzamahanga yo ku wa 9 Ukuboza 1948.


Dr Bizimana yavuze uko urwango n’ingengabitekerezo byabibwe kugeza umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ushyizwe mu bikorwa. Yagize ati"Jenoside yose irategurwa, igashyirwa mu bikorwa . Jenoside igira umurongo mugari igenderaho uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside. Uwo murongo ni wo bita Ingengabitekerezo ya Jenoside. "

Yagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umugambi wateguwe kuva kera binyuze mu nyandiko nkiyitwa Manifeste de Bahutu yanditswe mu 1957, amategeko 10 y’Abahutu ndetse n’ishingwa ry’amashyaka nka APROSOMA na PARMEHUTU byose byari bisangiye umugambi mubisha wo kubiba urwango ndetse no gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Jean Damascene Bizimana yasoje asaba abitabiriye ibi biganiro gukomeza kubaka igihugu cyimakaza ubutabera ndetse no guca umuco wo kudahana, barwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 binyuze mu nyandiko zuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.


Polisi y'u Rwanda mu #kwibuka25


Dr Jean Damascene Bizimana



Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND