RFL
Kigali

Kwibuka25: Hibutswe Abatutsi biciwe mu bitaro bya Gisenyi no bigo nderabuzima bibishamikiyeho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2019 9:40
0


Ibitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu byibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 by'umwihariko abasaga 35 biciwe muri ibi bitaro no mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho.



Muri iki gikorwa cyitabiriwe n'abakozi, abaturage ndetse n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ibiganiro byatanzwe byagarutse ku bugome Jenoside yakoranywe muri ibi bitaro aho abicanyi batababariye n'abarwayi bari barwariye muri ibibitaro ndetse n'abaganga bari basanzwe babavura.

Binyuze mu butumwa bwatangiwe kuri Sebeya ahashyizwe indabo mu buryo bwo guha icyubahiro abatutsi bishwe bakajugunywa muri Sebeya, buri wese yasabwe gukomeza guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi akumira ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n'amacakubiri y'uburyo ubwo ari bwo bwose.


Urugendo rwo kwibuka rwakozwe kuva ku bitaro bya Gisenyi rwerekeza kuri Sebeya

Muri ibi bitaro bya Gisenyi ndetse no mu bigo nderabuzima bibikikije hiciwe abatutsi basaga 35 gusa ngo bamwe bakaba bataraboneka nk'uko byatangajwe n'umuyobozi w'ibibitaro Lt Col Dr Kanyankore William. Uyu muyobozi kandi yashimiye abakozi b'ibitaro bya Gisenyi kugeza ubu kuko ngo hari ibyahindutse mu mikorere kandi bitanga icyizere ko ibyabaye bidateze kongera kuba.


Yatanze ubuhamya buteye agahinda bw'ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert (wambaye ikote) yunamiye inzirakarengane zajugunywe muri Sebeya

INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU-INYARWANDA (RUBAVU)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND