Women Foundation Ministries bari mu giterane cy'ibyiringiro (Hope Convention) cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda n'isi yose kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku munsi wa kabiri w'iki giterane, Apotre Mignonne yashimiye FPR yahagaritse Jenoside, Papi Clever atanga ubuhamya bubabaje.
Ni igiterane cy'iminsi ine kiri kubera ku Kimuhurura ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries yatangijwe ndetse iyoborwa na Apotre Mignonne Alice Kabera. Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2019 aho abacyitabiriye baganirijwe amagambo y'Imana na Rev Dr Antoine Rutayisire hamwe na Apotre Mignonne Kabera.
Ku munsi wa kabiri w'iki giterane ni ukuvuga kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2019 abitabiriye iki giterane baganirijwe amagambo y'impemburo na Apotre Mignonne Alice Kabera na Rev Ignace ndetse banumva ubuhamya buteye agahinda bw'umuhanzi Papi Clever warokotse Jonoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo korokoka agahura n'ibindi bibazo bikomeye.
Apotre Mignonne yijeje abari muri iki giterane ko bazahungukira byinshi kuko ntawigeze ahura na Yesu ngo asigare uko yari ameze. Yagize ati: "Ntabwo uburyo twinjiye muri y'iminsi ariko tuzasohoka kuko ntawahuye na Yesu ngo asigare gutyo. Imana irakiza ni ikibazo kugira ibyago ntubashe kuririra abawe, Nehemiya 1:1. Mureke turire dufite aho twerekeje. Naje guhoza abarira umubabaro wacu tuwerekeze ku Mana Nehemiya 2:17"
Apotre Mignonne yashimiye cyane FPR-Inkotanyi agereranya nka Nehemiya wo muri Bibiliya, kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe amahanga yareberaga. Yashimiye RPF-Inkotanyi yaretse byose ikaza mu Rwanda gusana amarembo yahiye. Yagize ati: "Twibuke twibuka n'abo Imana yakoresheje (Imana ishimwe ko yarifite Ba Nehemiya yabitse, turashima ko hari ababashije kurokoka kubera ba Nehemiya, abwira bene wabo ati twubake. Twibuke twiyubaka hamwe no gusana turinde n'ibyagezweho."
Mu buhamya bwe umuhanzi Tuyizere Papy Clever uzwi nka Papi Clever yatangiye avuga ko mu busanzwe Jenoside y’imihoro n'amagrenade yahagaze ariko bamwe yakomeje, hano akaba yavugaga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira hari bamwe bahuye n'inzara, kutagera ku byo wifuza nk'abandi bana', kutagira aho utura nk'abandi. Akomeza agira ati "Sinzi ariko iki gihe mba numva nifuza kurira ariko amarira yarabuze pe ubanza nararize menshi agakama."
Yunzemo ati: "Ubundi mvuka i Cyangugu mu karere ka Rusizi hegeranye na Mibirizi hitiriwe indirimo baririmbamo papa wari umukire muri icyo cyaro." Se wa Papi Clever yaje kwicwa mu ba mbere ndetse kugeza ubu umubiri we ntabwo uraboneka ngo bamushyingure mu cyubahiro. Yakomeje ubuhamya bwe abuga ko umuryango we waje guhunga bakajya muri Congo, baza kugaruka mu Rwanda basanga inzu barayisenye.
Nyina yapfakaye ku myaka 28. Nyina yaje gukizwa akajya asenga cyane ndetse asengera n'abana be. Nyuma yaho arangije secondaire Papi Clever yaje kwiga umuziki aratsinda agira amanota meza
ya Leta, abona bourse ajya muri IPRC Kigali
ubu akaba yarize umuziki ndetse akaba awigisha. Umuziki ni wo umutunze kugeza ubu ndetse
yishyuriye na nyina ishuri ubu nawe yararangije.
Yakomeje agira ati: "Nta gasuzuguro k'abadayimoni kazongera mu Rwanda. Twasezereye ingoma z'imipanga , igihugu nta deni kimfitiye (umutekano, ntawe babwira ko bazatema. Aho igejeje igihugu cyacu icyubaka turayishimiye, ..imbaraga zacu n'ubwenge dufite tubikoreshe twubake igihugu cyacu."
Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries
TANGA IGITECYEREZO