RFL
Kigali

Kirehe: Restoration church yateye inkunga abaturage 50 basenyewe n’ibiza ibashyikiriza amabati 900-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2019 14:21
0


Evangelical Restoration church iyoborwa na Apotre Yoshuwa Masasu ku rwego rw’igihugu yateye inkunga abaturage 50 bo mu karere ka Kirehe basenyewe n’ibiza ibashyikiriza amabati 900 yo gusana inzu zabo zasenywe n’ibiza.



Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10/04/2019 kibera mu murenge wa Nyamugali, Akagali ka Kazizi. Muri iki gikorwa Evangelical Restoration church yatanze amabati 900 yo gusana inzu z’abaturage 50 zasenywe n’ibiza. Hanatanzwe kandi amabati 200 yo gusakara urusengero rwa Evangelical Restoration Church Paroisse ya Nyamugali narwo rwasenywe n'ibiza.


Abasenyewe n'ibiza bahawe inkunga y'amabati

Ubuyobozi bwa Restoration Church bwari buhagarariwe na Rev Pastor Seruhungo Alphonse Vice Representant Legal na Bishop Gasore Constantin uyobora iri torero mu ntara y'Iburasurazuba. Ibiza byasenyeye aba baturage, byabaye ku wa 10, 9, 25 z'ukwezi kwa Werurwe 2019. Igikorwa cyo gutanga amabati ku baturage basenyewe n’ibiza, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari barangajwe imbere n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage mu karere ka Kirehe, Madamu Mukandarikanguye Gerardine.


Akarere ka Kirehe kishimiye inkunga abaturage bako batewe na Restoration church ya Apotre Masasu

Abandi bayobozi bari bahari twavugamo; Umuyobozi w'ishami ry'iterambere n'imibereho myiza mu karere Bwana Niyonzima Fulgence, E/S w'umurenge Bwana Mwiseneza Ananie, Abashinzwe umutekano mu murenge, Umuyobozi w'itorero rya Restauration church mu kagari ka Kazizi, umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge, E/S w'akagari ka kazizi n’abakristu b'itorero rya Restoration church mu kagari ka Kazizi ndetse n'abaturage bahawe ubufasha

Ni igikorwa cyagenze na cyane ko abaturage bishimiye ubufasha bahawe. Mu ijambo ryavuzwe na Madamu Mukandarikanguye Gerardine yashimiye byimazeyo itorero rya Restoration church ku bufasha batanze atanga n'inama zitandukanye ku baturage bari aho abasaba: Kuzirika neza amazu, gutera ibiti, guhita basakara no kutagurisha isakaro bahawe. 


Rev Seruhungo Alphonse wungirije Apotre Masasu ni we wari uhagarariye Evangelical Restoration church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND