RFL
Kigali

Kwibuka25: Dominic Ashimwe yahumurije abanyarwanda anatanga impanuro ku bahanzi bose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2019 9:25
0


Muri ibi bihe u Rwanda n'isi yose barimo byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Dominic Ashimwe uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatanze ubutumwa bw'ihumure anagira icyo asaba bahanzi bose muri rusange.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Dominic Ashimwe yatangiye ashimira Imana yeyuye umwijima wari wunamiye u Rwanda n'abanyarwanda, ikabaha umucyo w'amahoro. Yagize ati: "Abanyarwanda turashima Imana yatwemereye ikeyura umwijima wari utwunamiye ikaduha umucyo w’amahoro, ibi biraduha icyizere cyo kubaho neza no mu bihe bizaza."

Dominic Ashimwe yageneye abahanzi ubutumwa bwabafasha kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Yavuze ko abahanzi bafite akazi gakomeye cyane abasaba kujya bitwararika mu mihangire yabo. Yagize ati: "Abahanzi bafite akazi gakomeye kuko bakwiye guhora bitwararika mu bihangano bahanga (umuziki, imivugo, ibishushanyo by'ubugeni, ikinamico n'ibindi) ubutumwa babinyuzamo bukera imbuto nziza ku muryango Nyarwanda n'abatuye Isi muri rusange mu buryo batuma baba umuyoboro mwiza ufasha abantu kubana neza."

Yunzemo ati: "Ijwi ry’umuhanzi ndibonamo imbaraga zidasanzwe kimwe n’undi wese wumvwa agakurikirwa n’abantu benshi bagendeye ku byo akora babona cyangwa bumva. Ni yo mpamvu ibyo umuhanzi akora n’ibyo avuga akwiye kwigengesera akabigenzurana ubushishozi ko ari ibyubaka umuryango Nyarwanda ndetse n’abatuye Isi. Ububasha umuhanzi aba afite ku bamutega amatwi, iyo abukoresheje nabi bugira ingaruka mbi zikomeye, yabukoresha neza bugakiza benshi ndetse bukagira uruhare mu kubaka igihugu cye."

Dominic Ashimwe yavuze ko ibyo Imana yakoreye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiriye kurema mu banyarwanda ibyiringiro byuzuye n'icyizere cyo kubaho neza. Yagize ati: "Umwijima w’icuraburindi Imana yeyuye ku gihugu cyacu, nta watekerezaga y'uko byashoboka, ariko Imana yarabikoze. Ibi nibiduhe ibyiringiro byuzuye twe abanyarwanda, biturememo icyizere gihamye ko Imana yakoze ibyo ibasha rwose no komora imitima yacu, igatanga ihumure n'icyizere cyo kubaho neza. Dukomere imbere ni heza."


Dominic Ashimwe yahanuye abahanzi mu mihangire yabo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND