RFL
Kigali

VIDEO: Jackson Mandela umunyarwanda ukorera filime muri Afurika y’Epfo hari icyo abona filime zo mu Rwanda zibura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2019 22:04
0


Jackson Mandela umunyarwanda uba muri Afurika y’Epfo akaba ari naho akorera akazi ko kwandika no gukina filime, avuga ko kuri we abona uyu mwuga akorera hanze y’u Rwanda wamubereye mwiza uko yabiteganyaga kandi ko filime ze zinahatana ku rwego mpuzamahanga.



Jackson umaze imyaka umunani (8) muri Afurika y’Epfo avuga ko uburyo sinema yabo ahanini usanga bahora bongeramo udushya no kuba bafite ibikoresho bihambaye ku buryo bashobora gukora filime ishobora kujya ku isoko n’amarushanwa mpuzamahanga ikaba yagira agaciro cyangwa igatwara ibihembo.

Aganira na INYARWANDA, Jackson Mandela yavuze ko akurikije uburyo yavuye mu Rwanda mu 2011 akareba uko sinema yari ihagaze akareba n’ubu mu 2019 uko bimeze abona harimo iterambere rigaragara. Gusa ngo kuba mu Rwanda abakora sinema bataragera ku rwego rwo kubona ibikoresho by’umwimerere biri mu bituma sinema yaho ikomeza kuba iy’imbere mu gihugu.

“Mu Rwanda sinema yaho ni nziza cyane kandi inyinshi nazo ziri ku rwego mpuzamahanga kuko njya nzireba. Ntacyo nazinengaho kuko mu Rwanda barakora ariko wenda ku kibazo kijyanye n’abategura n’abakina filime rimwe na rimwe duhura n’ibibazo by’ibikoresho nyuma ugasanga ikivuyemo ntabwo kigize ubwiza nyabwo”. Jackson


Mandela Jackson umunyarwanda ukorera Cinema muri Afurika y'Epfo

Agaruka ku rugendo rwe mu mwuga wo gukina no gutuganya filime, Jackson yavuze ko yatangiye uyu mwuga mu 2017 kuri ubu akaba amaze gushyira hanze filime ebyiri zikoze neza. “Filimi zanjye nazikinnye kuva mu 2017. Iya mbere yasohotse tariki ya 15 Ugushyingo 2018. Iya kabiri ni yo maze iminsi nkora ikaba iri hanze. Iya mbere ijyanye n’iyobokamana ikaba iri mu rurimi rw’icyongereza, ifite isaha imwe n’iminota 2’ naho iya kabiri ni film ijyanye n’umuco yitwa umunsi mubi. Ni njye wayikoze nkaba n’umwanditsi wayo kimwe n’iya mbere ndetse nkanazikina (acteur)”. Jackson

Mandela Jackson avuga ko nta kompanyi afite akorana nayo ku buryo yaba ariyo imufasha mu kuzitegura ngo zigere hanze. Gusa ngo akora uko ashoboye agakora filime zifite ubuziranenge ziri no ku rwego rwo guhatana kuko ngo filime ya mbere yanatwaye igihembo mu mujyi wa Johanesburg (South Africa).


Jackson Mandela avuga ko sinema yo mu Rwanda izira kubura ibikoresho byitabazwa mu gukora filime

Mandela Jackson avuga ko mbere yo gukina filimie yari umuhanzi mu njyana ya hip hop mu buryo budahamye ahubwo ko yatinze cyane mu kazi ko kwandika indirimbo.

REBA HANO FILIME 'THE FIELD OF TEMPTATION' YA MANDELA JACKSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND