RFL
Kigali

HUYE: Umunsi wa nyuma w’imikino ya ANOCA Zone V 2019 yasojwe n’umukino w’amagare, Erythrea yiharira imidali imbere y’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2019 16:12
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2019 ubwo wari umunsi wa nyuma w’imikino y’abato b’ibihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games), umukino w’amagare ni wo wakinwe Erythrea itwara imidali ya Zahabu mu bahungu n’abakowa, u Rwanda rugenda rubakurikira.



Abakobwa ni bo batangiye basiganwa, birangira Erythrea itwaye umudali wa Zahabu bacyesha Danait Tsegay wakoresheje isaha imwe, iminota 36 n’amasegonda 50 “1h36’50”). Danait Tsegay yambitswe umudali wa Zahabu mu gihe umunyarwandakazi Nzayisenga Valentine yaje ku mwanya wa kabiri banganya ibihe bityo yambikwa umudali wa Silver.




Danait Tsegay (hagati) yambitswe umudali wa Zahabu mu gihe Ingabire Diane (iburyo) na Nzayisenga Valentine (Ibumoso) bamuje inyuma

Ingabire Diane (Rwanda) yambitswe umudali wa Bronze nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu nawe anganya ibihe na bagenzi be bamuje imbere mu ntera ya kilometero 56,6 (56,6 Km). Muri uru rugendo, abasiganwa bazengurutse imwe mu mihanda y’umujyi wa Huye inshuro zirindwi (7 Laps), urugendo rwari rufite intera ya kilometero 56,6.

Abasiganwa bahagurukaga ku nzu Mberabyombi-Ku itaba-Karubanga-Ngoma-Sitade-ku isoko-Cyarabu-Hopital-Kaminuza bakagaruka ku Imberabyombi gutyo gutyo bakongera bakagenda bazenguruka. Abakobwa b’u Rwanda batangiye isiganwa bagenzura isiganwa kugeza mu muzenguruko wa kane ubwo Nzayisenga Valentine na Ingabire Valentine bari basigaranye n’umukino umwe wa Erythrea kuko undi yari yasigaye. 

Gusa byaje kuba inkuru mbi k'u Rwanda n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ubwo muri metero 30 bagana ku murongo abanyarwanda bahise basigara bitewe n'uko Danait Tsegay yabarushije imbaraga zo gukurura cyane akabatanga gukoza ipine mu murongo (Sprint).


Nzayisenga Valentine (Ibumoso) na Diane Ingabire (Iburyo) bakata amakoni y'umujyi wa Huye


Abandi bakinnyi batatu b'u Rwanda babaga bahiga aho abanya-Erythrea bari ariko birangira babacitse




Danait Tsegay yatsindiye ku murongo habura intera nto


Nirere Xaverine mushiki wa Ndayisenga Valens


Ishimwe Diane asoje isiganwa

Nyuma yo gusoza uru rugendo, Nzayisenga Valentine yavuze ko we na Diane Ingabire bagerageje kugenzura isiganwa bashaka umudali ariko bikaza kwangira muri metero nke bagana ku murongo usoza isiganwa kuko we ubwe yemera ko atazi gukora ibijyanye no kuvuduka mu ntera nto (Sprint).

Muri iri siganwa, mu bakinnyi batanu b’u Burundi batangiye isiganwa hasoje umwe kuko abandi bane bose batabashije gusoza bitewe n’umunaniro no gupfusha amagare. Adelphine Nimfasha ni we wabashije gusoza mu gihe abatabashije gusoza bagizwe na Iradukunda Yvonne, Bikorimana Aline, Niyonzima Audrelle na Toyi Yvonne. Abakinnyi bose bari kuri gahunda bari 17.

Ikipe y'u Rwanda yari igizwe na Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine , Ishimwe Diane, Nirere Xaverine na Irakoze Neza Violette. Mu cyiciro cy’abagabo, u Rwanda rwasaruyemo umudali w’umwanya wa gatatu (Bronze) wahawe Habimana Jean Eric kuko imyanya ibiri ya mbere yatwawe na Erythrea.


Habimana Jean Eric yabaye uwa gatatu mu bagabo

Gebrihiwet Yauhanse yakoresheje amasaha abiri n’umunota umwe (2h01’00”) cyo kimwe na Misgun Metkel (Erythrea) wamuje inyuma banganya ibihe. Habimana Jean Eric (Rwanda) yaje ari uwa gatatu akoresheje 2h01’32” mu ntera ya kilometero 80,9 (80,9 Km).





Gebrihiwet Youhanse umunya-Erythrea watwaye umudali wa Zahabu mu bagabo

Aba basore bahagurukaga ku nzu Mberabyombi-Ku itaba-Karubanga-Ngoma-Sitade-ku isoko-Cyarabu-Hopital-Kaminuza bakagaruka ku Imberabyombi gutyo gutyo bakongera bakagenda bazenguruka inshuro icumi (10).


Uva ibumoso: Ingabire Diane, Habimanan Jean Eric na Nzayisenga Valentine nibo babashije kubona imidali


Erythrea biba bigoye ko wabarusha imidali mu mukino w'amagare

Muri iki cyiciro, hahagurutse abakinnyi 20 hasoza 17 kuko Diouf Collins (Kenya), Segujja Med (Uganda) na Najmeldin Tariq (Sudan) babashije gusoza mu gije Bizimana Felicien (Rwanda) wari waraye kuri gahunda atabashije gukina. Ikipe y'u Rwanda yari igizwe na Uhiriwe Byiza Renus, Habimana Jean Eric, Muhoza Eric, Hakizimana Felicien na Nsabimana Jean Baptiste.


Mbere gato yo guhaguruka mu mujyi wa Huye





Team Rwanda na Erythrea bari bafite akazi ko guhatanira imidali


Uhiriwe Byiza Renus agenzura ko nta muntu umuri inyuma


Nsabimana Jean Baptiste umukinnyi wa SKOL Fly Cycling



Aba bana basorezaga ahasanzwe hasoreza hakanatangirira agace ka Tour du Rwanda



Ikipe y'u Burundi ntabwo yorohewe n'isiganwa






Abatuye i Huye baryohewe n'amagare y'abakiri bato


U Rwanda na Erythrea bari bahanganiye muri iri rushanwa


Abayobozi bafata ifoto y'urwibutso


Abakomiseri bari bayoboye umukino w'amagare


Munyabagisha Valens Perezida a Komite Olempike y'u Rwanda


Bayingana Aimable Perezida wa FERWACY


Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Erythrea


Erythrea umukino wo gusiganwa ku magare bawufitemo ishema

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND