RFL
Kigali

ANOCA Zone V 2019: Muri Basketball 3*3, Beach Volleyball na Taekwondo u Rwanda rwatwayemo imidali ya Zahabu, u Bufaransa butwara imidali 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/04/2019 22:15
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2019 ni bwo habaga umunsi wa gatatu w’imikino y’abato b’ibihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games), u Rwanda rwagiye rusarura imidali mu mikino itandukanye iri gukinwa kuri iyi nshuro.



U Rwanda rwatangiye rutwara umudali wa Zahabu mu mukino wa Basketball y’abakina ari batatu (Basketball 3*3) mu cyiciro cy’abangavu kuko batsinze Misiri amanota 19-11 ku mukino wa nyuma.




Moise Mutokambali umutoza w'abana bari mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 (Basketball 3*3)


Amafoto agaragaza u Rwanda (Abakobwa) batwara igikombe 

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Butera Hope, Ineza Sifa Joyeuse, Iryimanivuze Deborah na Mwizerwa Faustine (kapiteni) yageze ku mukino wa nyuma itsinze South Sudan amanota 19-5 mbere yo guhura na Misiri yatsinze Uganda amanota 8-4 muri ½ .



Mugwiza Desire perezida wa FERWABA abiyambikira imidali 



U Rwanda rwakurikiwe na Misiri (2) na Uganda (3)

Mu cyiciro cy’abahungu bakina uyu mukino w’intoki, u Rwanda rwatwaye umudali wa Silver uhabwa ikipe cyangwa umukinnyi wabaye uwa kabiri nyuma yo gutsindwa na Misiri amanota 16-12 ku mukino wa nyuma. 


Misiri bamanika igikombe nyuma yo gutsinda u Rwanda amanota 16-12 ku mukino wa nyuma.





U Rwanda rwafashe umwanya wa kabiri utanga umudali wa Silver

U Rwanda rwageze rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Uganda amanota 16-9 muri ½. Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Tanzania amanota 17-8 muri 1/2. Uganda yatahanye umwanya wa gatatu itsinze Tanzania amanota 17-8.

Mu mukino njyarugamba wa Taekwondo, u Rwanda rwavanyemo imidali umunani (8) mu gihe u Bufaransa bwigaragaje bugatwara imidali icumi (10) muri uyu mukino.




U Bufaransa bwatwaye imidali icumi (10)

Mu midali u Rwanda rwatwaye muri Taekwondo irimo uwatwawe na Ingabire Anitha (Bronze), Umuhoza Adinette (Bronze), Tumukunde Emmanuella (Silver), Byukusenge Eric (Silver), Ntaganda Vincent (Bronze), Umurerwa Nadege yabaye umukinnyi w’irushanwa mu bakobwa mu gihe Peter Kamau yabaye umukinnyi mwiza mu banab’impunzi ziba mu Rwanda.

Mu bihugu byitabiriye muri Taekwondo, u Rwanda rwafashe umwanya wa gatatu inyuma ya Misiri (9) ya kabiri mu gihe France ari iya mbere n’imidali icumi (10).


Dore uko ibihugu bihagaze muri Taekwondo ya ANOCA Zone V 2019

Muri Beach Volleyball naho u Rwanda rwakuyemo imidali kuko byatangiye ikipe y’abakobwa igizwe na Ingabire Hyacente na Albertine Uwiringiyimana yatwaye umudali w’umwanya wa gatatu (Bronze) nyuma yo gutsinda Uganda amaseti 2-1.

Indi kipe y’abakobwa igizwe na Kayitesi Clementine na Penelope Musabyimana yatwaye umudali wa Zahabu uhabwa aba mbere nyuma yo gutsinda Misiri amaseti 2-0 (21-16 na 21-13).




Muri Beach Volleyball u Rwanda rwari rufitemo amakipe ane 

Mu bahungu kandi ikipe y’u Rwanda yatwaye umudali wa Bronze nyuma yo gutsinda ikipe y’u Rwanda amaseti 2-1. Ikipe yatwaye uyu mudali yari igizwe na Rwamuhizi na Ndahayo mu gihe iyabaye iya kane yarimo Masabo na Gisubizo. Kenya yatwaye igikombe mu bahungu itsinze Misiri amaseti 2-0 (21-18 na 21-16).

Mu mukino wo gusiganwa ku magare (Cycling), kuri uyu wa Gatanu hakinwaga igice cy’aho buri mukinnyi asiganwa n’ibihe kiu giti cye bakaza kureba uwagiz ibihe bito (Individual Time Trial). Abasiganwa bakoraga intera ya kilometero 16,2 mu bahungu n’abakobwa.

Mu bahungu, Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu wahawe Misgun Netkel wakoresheje iminota 25 n’amasegonda 47 (25’47”) mu gihe Habimana Jean Eric (Rwanda) yatwaye umudali wa Silver nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri akoresheje 25’52” naho Uhiriwe Byiza Renus (Rwanda) yatwaye umudali wa Bronze akoresheje 26’11”.



Habimana Jean Eric (Ibumoso) na Uhiriwe Byiza Renus (Iburyo)

Mu cyiciro cy'abakobwa, Yordanos Russon (Erythrea) yatwaye umudali wa Zahabu akoresheje 31'44" mu gihe Nzayisenga Valentine (Rwanda) yahakuye Umudali wa Bronze nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri akoresheje 31'59". Donait Tsegay (Erythrea) yatwaye umudali wa Bronze aje ku mwanya wa gatatu akoresheje 32'29". Ingabire Diane (Rwanda) yasoje ku mwanya wa kane akoresheje 32'30".



Nzayisenga Valentine yacyuye umudali wa Silver


Nathan Byukusenge niwe u Rwanda ruba rucyesha imibare yavamo umudali nk'umutoza 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2019 haraba isozwa ry’imikino hakinwa umukino wo gusiganwa ku magare aho abasiganwa bazaba bazenguruka imwe mu mihanda igize umujyi wa Huye.




Amafoto y'u Rwanda ruhura na Uganda mu mikino ya 1/2 cy'irangiza muri Basketvall 3*3 

Nkundwa Thierry w'u Rwanda agenzura umupira       


Mugwiza Desire perezida wa FERWABA yarebye iyi mikino 



Misiri (Egypt) ihatana na Uganda mu mukino wa 1/2 cy'irangiza  mu bakobwa bakina Baskteball 3*3 (Abakobwa)






Tanzania (Umuhondo) na Misiri (Umweru) bahatana ku mukino wa 1/2 muri Basketball 3*3





U Rwanda na Misiri ku mukino wa nyuma 


Misiri yatwaye igikombe n'umudali wa Zahabu itsinze u Rwanda 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND