RFL
Kigali

VIDEO: Abanyarwenya ba Zuby Comedy bibasiye bimwe mu byamamare n'abakozi b'Imana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/04/2019 13:04
1


Abanyarwenya bishyize hamwe bo mu itsinda rya Zuby Comedy batuganirije uko batangiye, bagaruka ku nzenya zabo mu kiganiro bagarutse cyane kuri bimwe mu byamamare, abapadiri n’abapasiteri ndetse n’ibindi byinshi birimo ukobafatwa n’ibyo basaba abanyarwanda.



Zuby Comedy ni itsinda ryatangiye mu mwaka w’2018 rikaba rigizwe n’abantu batanu ari bo Fred, Kefa, Sam, Sept na Tout Saint bose bakaba barahoze muri Comedy Knight. Ikiganiro twakigiranye na 3 muri iri tsinda. Bavuze ku itandukaniro hagati ya Zuby na Zaba Missed Call ku mazina ajya kuvugwa kimwe, impamvu bahisemo gukora nkitsinda ndetse n’ibijyanye no gutungwa n’urwenya rwabo.


Bahisemo gukora urwenya mu itsinda bise 'Zuby Comedy'

Mu kiganiro kandi bagarutse ku byamamare bitandukanye aho bibasiye cyane Knowless na Uncle Austin, bavuga ku bagaragara nk’abo Imana yatinzeho ubwo yabaremaga barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariko kandi bavuze no ku bagaragara nk’abo itatinzeho cyane.



Bamwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy

Aba basore bavuze kuri imwe mu myitwarire y’abana bato ndetse bavuga byinshi ku bapadiri n’abapasiteri mu buryo busekeje cyane. Bahamya ko ababita amazina mabi yumvikana nk’ibitutsi ariko kuri bo ari uburyo bwiza bwo kumenya niba ahubwo bakunzwe cyangwa babikoze neza kuko iyo batutswe bamenya ko bakoze neza akazi kabo.

Kanda hano ubone byinshi twaganiriye n’abanyarwenyaba Zuby Comedy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kagire4 years ago
    Ntabwo basekeje kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND