RFL
Kigali

Umuhanzikazi Ingabire Magaly Pearl yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’amezi atatu yambitswe impeta

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/04/2019 10:32
0


Ingabire Magaly ukoresha izina rya Magaly Pearl mu buhanzi kuri ubu yamaze gutandukana n’umusore wari uherutse kumwambika impeta amusaba kumubera umugore. Uyu muhanzikazi ntiyari yarigeze agaragaza ubuzima bwe bwerekeranye n’urukundo ku mbuga nkoranyambaga.



Tariki 22 Ukuboza 2018 ni bwo Ingabire Magaly yashyize hanze amafoto agaragaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Austin. Ayo mafoto yayaherekesheje amagambo agaragaza ibyishimo agira ati “Ubuzima bwuzuyemo gutungurana, navuze yego ku nshuti yanjye magara ikaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo.”

Magaly

Magaly Pearl umunyarwandakazi ukorera muzika ye muri Amerika

Magaly uba mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas yari yabwiye Inyarwanda ko we n’uyu mukunzi we w’umunyamerika bari bamaranye umwaka bakundana, gusa ngo bari batarakerekeza ku byo gukora ubukwe. Icyakora nyuma y’igihe gito yambitswe impeta Magaly Pearl, yatangarije Inyarwanda.com ko atakiri kumwe n’uyu musore wamwambitse impeta.

Yagize ati” Sinkiri mu rukundo ukundi, ubu nta mukunzi mfite.” Uyu mukobwa yabajijwe n’umunyamakuru icyabaye arangije adutangariza ko mu by’ukuri nta kinini ahubwo icyabaye ari uko hari ibyo batahuje kandi ngo ntabwo bashoboraga kubana hari ibyo batari guhuza. Magaly yatangarije Inyarwanda ko kuba abantu badahuje imico akenshi bigorana kuba bahuza ati” Ndi umunyarwandakazi ni umunyamerika urumva ntabwo duhuje imico rero hari ibyo tutahuje duhitamo gutandukana kugeza ubu nta bwo tugikundana.”

MagalyMagaly

Magaly Pearl yari yambitswe impeta n'uyu musore mu Ukuboza 2018

Magaly Pearl yatangiye umuziki mu 2017, amaze gushyira hanze indirimbo enye harimo iyitwa ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’, na ‘The One’ yakoranye na Ice Prince wo muri Nigeria.

REBA HANO INDIRIMBO MAGALY PEARL YAKORANYE NA ICE PRINCEICYAMAMARE MURI NIGERIA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND