RFL
Kigali

BIRAVUGWA: SP Ruzindana Regis ntakiri umunyamabanga wa Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2019 7:44
0


Nyuma y'uko shampiyona y’umwaka w’imikino 2018-2019 ibura imikino umunani ngo irangire, ikipe ya Police FC yamaze guhindura umunyabanga mukuru w’ikipe ishyiraho undi.



Amakuru agera ku INYARWANDA avuga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019 abayobozi bakuru ba Police FC bateranye bakiga ku buzima bw’ikipe bikaza kurangira SP Ruzindana Regis wari umunyamabanga asimbujwe CIP Maurice Karangwa ugomba guhita atangira akazi. CIP Karangwa Maurice yari asanzwe ari umunyabanga mukuru w'ikipe ya Interforce FC.

SP Ruzindana Regis asize Police FC iri ku mwanya wa kane (4) n’amanota 35 mu mikino 22 bamaze gukina muri shampiyona 2018-2019. SP Ruzindana kandi asize Police FC nta mutoza mukuru ifite kuko Albert Joel Mphande yahagaritswe na FERWAFA akaba ari mu bihano by’amezi ane, ibihano byaje bisanga ari mu bihano bwite by’ikipe ya Police FC.


Police FC ni imwe mu makipe yatangiranye intego zaje gupfuba nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND