RFL
Kigali

CYCLING: Barambeshyera sinigeze ndeka igare-UKINIWABO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/04/2019 16:32
0


Uramutse wicaye ugakora urutonde rw’abakinnyi bakomeye banafite impano yo gukina umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, nyuma ukaza gusanga ku rutonde wakoze hatariho Ukiniwabo Réne Jean Paul, byaba ari urugero rwiza rw’umuntu wibeshye.



Ukiniwabo Réne Jean Paul ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare (Team Rwanda), umukinnyi uvuka mu Karere ka Rwamagana ndetse akaba umwe mu bazamuwe n’ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana.

Uhereye mbere gato ya Tour du Rwanda 2019 na nyuma yayo gato, wasangaga abasesenguzi mu mukino w’amagare mu Rwanda bagihugiye mu gushaka amakuru no kumenya impamvu Ukiniwabo R.Jean Paul byaba bivugwa ko yahagaritse umwuga wo gukina igare.


Bayingana Aimable perezida wa FERWACY hagati ya Jean Paul Rene Ukiniwabo (Ibumoso) na Jean Claude Uwizeye (Iburyo) mbere gato ya Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2017

Nyuma gato ni bwo inkuru yabaye kimomo mu isi y’umukino wo gusiganwa ku magare ko uyu musore yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Benediction Excel Energy Continental Team, ikipe rukumbi yo mu Rwanda yabashije kwemerwa na UCI nk’ikipe yajya ikina amarushanwa ahuriramo amakipe yishoboye muri byose.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Benediction Excel Energy Continental Team, Ukiniwabo yahise atangira imyitozo nk’umukinnyi mushya mu ikipe.

Kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 Ukiniwabo yagaragaye mu irushanwa rya SKOL Fly Cycling Club ryaberaga mu cyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi aho yari mu bakinnyi barindwi (7) Benediction Excel Energy Continental Team yari yitabaje.

Aganira na INYARWANDA, Ukiniwabo yavuze ko abavuga ko yaretse umukino wo gusiganwa ku magare bamubeshyera kuko ngo atigeze anabitekereza ahubwo ko gahunda yari arimo zo gushaka ikipe muri Afurika y’Epfo zatumye aba abuzeho gato ariko bitari mu rwego rwo gusezera umukino.

“Ntabwo nigeze ndeka igare barambeshyera. Ahubwo njyewe ahantu nabuze n’abantu bakambura yaba abafana cyangwa abanyamakuru, abafana n’abandi bantu barimo na bamwe mu bayobozi, hari ikipe ya Sampada Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo twari twaravuganye ko nayijyamo ndetse byose barabinyeretse ibindi barampa ariko mbura urwandiko rw’inzira y’ikirere (VISA)”. Ukiniwabo


Ukiniwabo R.Jean Paul umukinnyi mushya muri Benediction Excel Energy Continental Team

Ukiniwabo avuga ko yari yarasoje gusuzuma amasezerano baranamuhaye ingengabihe y’amarushanwa azakina ariko ngo yaje gushaka VISA biranga ndetse na FERWACY ibishyiramo imbaraga ngo abone ibyangombwa bimujyana muri Afurika y’Epfo, biranga burundu.

“Amasezerano bari barayanyeretse ndayashima mbese ibintu byose biri ku murongo ariko mbura VISA kandi nari nafite umukino ngomba gukina. Bambwiye ko ibijyanye n’umutekano waho bigoye. Ni cyo kibazo cyonyine cyabaye gusa narakomeje ndasunika na FERWACY ibimfashamo birangira byanze. Ni yo mpamvu abantu bari barambuze mu marushanwa atandukanye yabaye muri icyo gihe”. Ukiniwabo


Ukiniwabo R.Jean Paul avuga ko ibyangombwa by'inzira byatumye abura mu marushnwa atandukanye 

Ukiniwabo avuga ko kuba ataragaragaye mu marushanwa akomeye nka Tour du Rwanda 2019, La Tropicale Amisa Bongo 2019 n’ayandi marushanwa ari uko buri gihe yahoraga yiteguye ko yakurira indege agana muri Afurika y’Epfo gukinira Sampada Cycling Team ikipe ikinamo umunyarwanda Adrien Niyonshuti bakaba baranitabiriye Tour du Rwanda 2017.

Gahunda yo kugana muri Benediction kuri Ukiniwabo yaje gute?

Ukiniwabo avuga ko amaze kubona ko gahunda yo kujya hanze y’u Rwanda yanze yahise avugana na Adrien Niyonshuti n’ubundi usanzwe azi imibereho ya Les Amis Sportifs de Rwamagana amubwira ko byanze, nyuma ni bwo yasanze Sempoma Felix uri mu bashinze Benediction Excel Energy Continental Team bahita bumvikana neza ayijyamo.

“Sempoma perezida wa Benediction yarampamagaye nyuma mbaza Adrien nti ese ko kujya hanze byanze ndamutse ngiye muri Benediction hari ikibazo cyaba gihari , yambwiye ko nta kibazo kuko ngo Benediction ari ikipe ikomeye izwi na UCI bitewe n'uko yazamuye urwego”. Ukiniwabo.


Ukiniwabo R.Jean Paul ni umwe mu bakinnyi bafite impano n'ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga 

Agaruka ku masezerano afitanye na Benediction Excel Energy Continental Team, Ukiniwabo yavuze ko yasinye umwaka umwe ariko kuri ubu akaba yemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga nyuma y’ukwezi kwa Kamena 2019 kuko ngo ni bwo UCI izaba yasohoye ibyangombwa bye.

“Ni umwaka umwe nasinye. Ni umwaka umwe wo gukorana ariko warangira nkaba nakomeza bakansinyisha undi mwaka. Ndahembwa mbese mbona buri kimwe umukinnyi w’ikipe abona nanjye ndakibona. Ariko ikibazo njyewe nemerewe kuba nasohokera ikipe bitaragera muri Kamena 2019 kuko ntabwo ndabona ibyangombwa bya UCI”. Ukiniwabo


Ukiniwabo yubakiye izina muri Les Amis Sportifs de Rwamagana 

Ukiniwabo Réne Jean Paul w’imyaka 21, yavutse tariki ya 5 Mutarama 1998 kuri ubu akaba abarwa mu bakinnyi b’abanyarwanda bamaze gukina amarushanwa mpuzamahanga atandukanye kuko uyu musore ni we munyarwanda wa mbere wabashije kwitabira shampiyona y’isi 2016 yabereye muri Qatar nubwo atabashije kurangiza isiganwa.

Mu myaka ine amaze mu mukino w’amagare, Ukiniwabo avuga ko imyaka ibiri ya mbere yayimaze akina mu bato kuri ubu akaba ari mu cyiciro cy’abakuru.


Ukiniwabo R.Jean Paul (Iburyo) na Manizabayo Eric (Ibumoso)

Mu 2018 ubwo Tour du Cameroun yari igeze ku munsi wa gatandatu Ukiniwabo yayisoje ari ku mwanya wa 18 ku rutonde rusange mbere yo kujya ku mwanya  wa 17 muri La Tropicale Amisa Bongo 2018 ubwo yari igeze ku munsi wayo wa gatanu.

Ubwo Tour du Rwanda 2017 yari ku munsi wa gatatu, Ukiniwabo yari ku mwanya wa 17 ku rutonde rw’umunsi nk’uko byanamugendekeye muri Tour du Cameroun y’uwo mwaka.


Sampada Cycling Team (South Africa) ibamo Adrien Niyonshuti (hagati) yifuzaga Ukiniwabo R.Jean Paul biranga       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND