RFL
Kigali

Mazimpka Andre yatwaye igihembo cya SKOL na MG nk’umukinnyi wa Gashyantare 2019 muri Rayon Sports-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2019 0:49
0


Mazimpaka Andre umunyezamu akaba umwe mu bakinnyi bashya bari muri Rayon Sports ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri iyi kipe muri Gashyantare 2019 nyuma yo gutorwa n’abafana ku mbuga za interineti ya March’Generation Fan Club na SKOL.



Mazimpaka yageze muri Rayon Sports avuye muri Musanze FC aho kuri ubu amaze gukina imikino icumi (10) akaba muri iyi mikino yarabashije kumara imikino umunani (8) atarinjizwa igitego (Clean Sheet) mu gihe indi ibiri yinjijwe.


Mazimpaka wamaze gufata umwanya wa mbere mu izamu rya Rayon Sports, yatwaye iki gihembo atsinze Niyonzima Olivier Sefu na Habimana Hussein myugariro nawe uri mu bakinnyi bashya muri Rayon Sports.

Amaze gushyikirizwa igihembo cya Mutarama 2019, Mazimpaka Andre yashimye abateguye iki gikorwa aribo March’Generation Fan Club n’uruganda rwa SKOL, abaterankunga bakuru b’ikipe ya Rayon Sports, abayobozi, abakinnyi bakinana n’abafana ba Rayon Sports muri rusange.

“Ndishimye cyane kuko mbonye ko ibyo nkora abafana ba Rayon Sports babiha agaciro. Ndashima abateguye iki gikorwa kandi nkanashima abayobozi ba Rayon Sports, abafana na bagenzi banjye dukinana muri Rayon Sports kuko iki gihembo ari icyacu twese muri rusange”. Mazimpaka



Umukinnyi uhawe iki gihembo ahabwa ibahasha iba irimo ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW), agahabwa ibirango bya SKOL na March’Generation.

Iyi gahunda yazanywe bwa mbere n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rihuza abibumbiye mu cyo bise March’Generation Fan Club. Nyuma nibwo baje kwihuza n’uruganda rwa SKOL muri gahunda yo kugira ngo igikorwa kigire ingufu n’agaciro kisumbuyeho.




Abafana ba Ratyon Sports mu itangwa ry'igihembo 





Kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yakoze imyitozo muri gahunda yo kwitegura AS Kigali kuri iki Cyumweru

PHOTOS: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND