RFL
Kigali

Gutsinda ikipe wahozemo bigufasha kuyibutsa ko ukiriho-Muhadjili

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/03/2019 14:36
0


Hakizimana Muhadjili umukinnyi w’igikomerezwa mu ikipe ya APR FC n’Amavubi, yatsinze igitego cyafunguye amazamu mu mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS ibitego 2-1. Hakizimana yavuze ko byamufashije kwibutsa abatuye i Huye ko agifite ubukana kandi ahari.



Igitego Hakizimana yatsinze ku munota wa 17’ w’umukino cyatumye agwiza ibitego icumi (10) muri shampiyona ndetse abasha kwinjiza Mukura Victory Sport, ikipe yakinnyemo mbere yo kugana muri APR FC abanje guca muri AS Kigali atakiniye umukino n’umwe.


Hakizimana Muhadjili ni umwe mu bakinnyi batinyitse imbere y'izamu

Nyuma y’umukino, Hakizimana Muhadjili yavuze ko igitego yatsinze cyafashije ikipe ya APR FC muri rusange ndetse na we ubwe kimufasha kwibutsa abafana ba Mukura VS ko akiri Hakizimana Muhadjili bazi kuri sitade Huye abashimisha ubwo yari akiri umukinnyi wabo.

“Mukura Victory Sport ni ikipe nziza, ni ibintu biba bishimishije gutsinda ikipe nka Mukura kuko ikipe nkuru nka APR FC tuba tugomba gutsinda buri mukino. Gutsinda ikipe wavuyemo ni byiza kuko uba ubereka ko ugihari. Nta kundi byagenda ni akazi, Mukura ni ikipe nkunda ariko ni akazi”. Hakizimana

Hakizimana Muhadjili yunzemo agira ati: "Ni ibintu biba binshimishije ariko ni akazi. Uba ugomba gukora ibishoboka byose kubera ko udatsinze abantu batangira kwibaza bati Muhadili, Muhadjili bite bye, ngomba gutsinda uko byagenda kose".



Hakizimana Muhadjili yiyereka abafana muri sitade Huye nyuma yo kureba mu izamu

Hakizimana Muhadjili avuga ko kuba hagati ya APR FC na Mukura Victory Sport harimo amanotab arindwi (7) ari umwanya mwiza kuri APR FC kugira ngo bavaneho igitutu bityo bakomeze bitegure neza imikino iri imbere kuko ngo icyo bashaka ari igikombe cya shampiyona. Hakizimana Muhadjili kuri ubu afite ibitego icumi (10) akaba ari umukino w’umwaka w’imikino uheruka wa 2017-2018.


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Hakizimana Muhadjili



Hakizimana Muhadjili (10) na Byiringiro Lague (14) bavira inda imwe kuri Mutijima Janvier myugariro wa Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND