RFL
Kigali

TOTAL CAF CC: Jacques Tuyisenge yagaragaraje intego ya Gormahia FC mu mikino ya ¼ - VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/03/2019 10:19
0


Gormahia FC ikipe rurangiranwa mu gihugu cya Kenya iherutse gusezerera Petro Atletico yo muri Angola, byatumye igera mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’imikino Nyafurika ya Total CAF Confederation Cup aho izisobanura na RS Berkane yo muri Maroc.



Jacques Tuyisenge, umukinnyi w'umunyarwanda  ukina muri iyi kipe avuga ko bakigera muri iri rushanwa, nka Gormahia FC bari bafite intego yo kugera mu mikino ya ¼ cy’irangiza. Kuri ubu ngo kuba iyi ntego barayigezeho bahise biha indi ntego yo kugera ku mukino wa nyuma.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari akubutse i Abidjan muri Cote d’Ivoire aho Amavubi y’u Rwanda yanyagiriwe ibitego 3-0 mu mikino y’itsinda rya munani (H) mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera mu Misiri kuva tariki 15 Kamena 2019, Tuyisenga yavuze ko icyiciro Gormahia FC irimo gikomeye kuko ngo buri kipe yatsinda indi umunsi uwo ariwo wose.

“Aho bigeze aha amakipe yose aba yakomeje aba akomeye kuko aba yahageze yabikoreye. Ni ukuvuga ngo buri kipe ihura n’indi iba ifite amahirwe yo kuba yakuramo indi. Ku ruhande rwacu (Gormahia FC) tugiye kwitegura neza kugira ngo tubashe gukomeza kugeza ku mukino wa nyuma kuko niyo ntego dufite”. Tuyisenge


Jacques Tuyisenge yasubiye muri Kenya nyuma yo kurangiza akazi kari kamuzanye mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi)

Jacques Tuyisenge ufite ibitego bitanu (5) muri iri rushanwa, avuga ko muri iyi mikino umuntu yiha intego bitewe n’icyiciro agezemo bityo bikaba ariyo mpamvu Gormahia FC iri gushaka kujya ku mukino wa nyuma kuko imikino ya ¼ bamaze kuyigeramo.

Gormahia FC ikipe ityaye muri Kenya yongeye gutombola ikipe yo mu bihugu bya Afurika y’amajyaruguru nyuma yo kuba yari kumwe na Zamalek yo mu Misiri ubwo bari mu mikino y’amatsinda aho bari kumwe mu itsinda rya kane (D).

Umukino ubanza uri tariki ya 7 Mata 2019 i Nairobi muri Kenya mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc tariki 14 Mata 2019. Ikipe izakomeza hagati ya Gormahia FC na RS Berkane izakina n’iyizava hagati ya Nkana FC (Zambia) na CS Sfaxien (Tunisia), amakipe yombi nayo agomba guhura mu mikino ibiri ya ¼ cy’irangiza.

Muri iyi mikino ya ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, Etoile Sportif du Sahel (Tunisia) yatomboye Al-Hilal (Sudan), ikipe yari kumwe na Mukura Victory Sport (Rwanda) mu mikino y’amajonjora.

Hassania Agadir (Maroc) yatomboye Zamalek (Egypt). Zamalek niyo yari kumwe na Gormahia FC mu mikino y’amatsinda (Group Stage) kuko bahuriraga mu itsinda rya kane (D). Imikino ya ¼ cy’irangiza izatangira tariki ya 7 Mata 2019 hakinwa imikino ibanza, mu gihe tariki ya 14 Mata 2019 hazaba hakinwa imikino yo kwishyura izasiga hamenyakanye amakipe ane (4) azakina imikino ya ½ cy’irangiza.

Dore uko amakipe yatomboranye muri ¼ cya Total CAF CC:

1.Nkana FC (Zambia) vs CS Sfaxien (Tunisia)

2.Etoile du Sahel (Tunisia) vs Al-Hilal (Sudan)

3.Hassania Agadir (Maroc) vs Zamalek (Egypt)

4.Gormahia FC (Kenya) vs RS Berkane (Maroc)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND