RFL
Kigali

Star Times yasangiye Weekend n’abanyamakuru bakorana nayo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/03/2019 13:22
0


Muri iyi weekend tuvuyemo Star Times yasangiye n’abanyamakuru batandukanye baturutse ku bitangazamakuru bikorana nayo aho baganiriye ku bikorwa byayo biriho ubu ndetse n’ibizaza mu minsi iri imbere.



Iki gikorwa cyabereye i Nyarutarama kuri Century Park muri Billy’s Bistro & Bar aho umuyobozi mukuru wa Star Times Jess Jing ndetse n’abandi bakozi bayo bari baje gusangira n’abanyamakuru bakorana nabo. Bimwe mu byo baganiriye harimo kuba abanyarwanda bagera ku bihumbi magana atatu bose bakoresha Decoderi za Star Times ibyo bo bafata nka 90% ndetse bifuza kurenza uyu mubare.

StarTimes
Jess Jing umuyobozi mukuru wa StarTimes

Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Star Times, yavuze ko intego yabo ari ukunoza no kongera umubare w’abaturage bakoresha Star Times aho hari abanyarwanda bamwe bakopye televiziyo, bakorana n’ibihugu 30 bitandukanye kandi bamaze no gushyiraho uburyo bwo gukoresha Application ya Star Times On.

StarTimes

StarTimes yasangiye n'abanyamakuru bakorana nayo

StarTimes yabwiye abanyamakuru ko ku itariki 29 Werurwe, ubwo ni kuwa Gatanu w’iki cyumweru turimo, hazabaho ihererekanya bubasha ku mushinga bazashyira mu biganza bya Guverinoma y’u Rwanda ariko bitazababuza gukomeza kuwukurikirana. Ni igikorwa kizabera mu Karere ka Rulindo, Inyarwanda.com izabagezaho imigendekere yacyo.

StarTimes
StarTimes
Abakozi ba StarTimes

Kuva uyu munsi ku itariki 25 Werurwe 2019 kandi kugeza tariki ya 01 Gicurasi 2019 hatangiye irushanwa ryiswe ‘Meraneza’ aho abakoresha Star Times binyuze mu kugura ifatabuguzi ryayo, ndetse n'abagura Decoderi zayo cyangwa teeviziyo hari abazajya batsindira ibihembo buri cyumweru. Bimwe mu bihembo bizatsindirwa ni ikarita zo guhamagara, amavuta yo guteka, televiziyo ndetse na Moto.

StarTimes
Gutsindira ibihembo muri StarTimes biratangira uyu munsi

ANDI MAFOTO:





Abanyamakuru bakorana na Star Times basangiye nayo






Abakozi bo muri Star Times




Bimwe mu bikoresho wasanga muri Star Times n'ibihembo

Amafoto: Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND