RFL
Kigali

Rwema Denis wari umujyanama wa Charly na Nina yerekeje muri The Mane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/03/2019 10:39
2


Rwema Denis ni umusore wamenyekanye hano mu Rwanda nk’ufasha abahanzi. Izina rye ryatumbagiye ubwo yafashaga Urban Boys igihe yari ikiri muri Super Level. Nyuma yo gutandukana n’iri tsinda yagiye akora imirimo inyuranye nyuma aza kuba umujyanama wa Charly na Nina aba nabo batandukanye yerekeza muri The Mane.



Rwema Denis yamamaye mu myaka itambutse ubwo yafashaga itsinda rya Urban Boys rikibarizwa muri Super Level, nyuma baje gutandukana ndetse biba inkuru ndende mu itangazamakuru dore ko yashinjaga abagize iri tsinda ubwambuzi n’ubuhemu. Nyuma yo gutandukana n’aba basore yiyunze kuri Muyoboke Alex bafatanya gufasha itsinda rya Charly na Nina.

Rwema

Rwema yamenyekanye afasha Urban Boys

Ntabwo byafashe igihe cyane ko ubwo iri tsinda ryatandukanaga na Muyoboke Alexis ryasigaye rikorana na Rwema Denis mu buryo butigeze butangazwa cyane, aha bakaba batarigeze batangaza ko uyu ari we wasimbuye Muyoboke Alex n'ubwo abakurikiranira hafi umuziki bataburaga guhamya ko ari we usigaye ari umujyanama w’aba bahanzi akaba n’ukurikirana inyungu zabo.

Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko Rwema Denis yamaze kwerekeza muri The Mane aho yagizwe umujyanama “Manager” w’iyi nzu ibarizwamo abahanzi barimo; Safi Madiba, Queen Ca, Marina na Jay Polly. Aya makuru kandi yahamijwe na Bad Rama umuyobozi wa The Mane wemereye inyarwanda.com ko ubu Rwema yinjiye muri The Mane icyakora ibijyanye n’amasezerano basinyanye yo yirinda kubigarukaho.

Rwema

Rwema yari yariyunze kuri Muyoboke Alex bakajya bafatanya gukorana n'itsinda rya Charly na Nina biza kurangira Muyoboke avuyemo Rwema asigara ariwe ufatanya n'iri tsinda, none nawe yamaze gutandukana naryo,...

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda Bad Rama byumvikanaga ko atunguwe no kumva ko umunyamakuru yamenye aya makuru yagize ati” Ni byo Rwema yinjiye muri The Mane ubu ni we Manager wacu.” Uyu mugabo yatangaje ko byinshi ku masezerano bagiranye bizatangazwa mu minsi iri imbere. 

Rwema

Muri The Mane, Rwema agiye kongera gukorana na Safi Madiba bigeze gukorana bya hafi ubwo yari mu itsinda rya Urban Boys,...

Kugeza ubu Rwema Denis ni Manager wa The Mane mu gihe Bad Rama we ari nyiri iyi nzu “CEO” akaba aje kunganira abakoreramo mu buryo bwo kongera imbaraga no kubyaza umusaruro ibikorwa bya The Mane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cedo5 years ago
    cheetah urambabaje kbsa ubu se koko ntubona ko The Mane igiye kukwicira izina koko urambabaje nukuri the mane ntakigenda kbsa ubona bitarabayobeye koko ntakigenda
  • hhhhh5 years ago
    imburamukoro





Inyarwanda BACKGROUND