RFL
Kigali

Nsengiyaremye Sylvestre yinjiye muri kompanyi ya Mino Raiola ibamo Pogba ikazamugeza muri shampiyona y’u Budage

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2019 10:26
1


Nsengiramye Syvlestre umunyarwanda ukina muri Nanjing FC mu Bushinwa, nyuma yo kubengukwa n’intumwa za Mino Raiola ufite kompanyi igurisha abakinnyi akaba ari nayo ibamo Paul Pogba, Marco Verrati, Mario Baloteli n’abandi, yahawe amasezerano yo kuba yazakinira ikipe ya FC Berlin mu Budage guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2019.



Nsengiyaremye Sylvestre ukina hagati mu kibuga ndetse akaba yanakina ataha izamu aciye ibumoso, yageze mu Bushinwa mu 2016 kuri ubu akaba ari mu ikipe ya Nanjing FC ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Nyuma yo kuba amaze igihe akina muri iyi kipe yagiriyeho kuzamura abakinnyi bavuka imbere mu Bushinwa n’abanyamahanga, Nsengiyaremye yagiye agaragara nk’umukinnyi ufite icyo arusha Abashinwa bakinana bityo abashakira amakipe abakinnyi batangira kumwegera bamusaba ko bamufasha akava muri iki gihugu akaba yakina ku rwego rwisumbuyeho.


Nsengiyaremye Sylvestre uzwi nka Kamoso umunyarwanda ukinira Nanjing FC unafite amahirwe yo kujya muri Union FC Berlin mu Budage

Urugendo rwo kuba uyu musore w’imyaka 24 yakwinjizwa muri kompanyi ya Mino Raiola, kompanyi izwi ku rwego rw’isi kuko ibamo ikaba yaranabayemo abakinnyi b’ibikomerezwa, rwatangiye tariki 18 Ukuboza 2018 ubwo Nsengiyaremye yahuraga na Gogu, umukozi ushinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Giangsu Suning FC.


Urwandiko rwa Union FC Berlin ruha ikaze Nsengiyaremye Sylvestre mu Budage

Icyo gihe bahuye nyuma y’umukino wahuje Nanjing FC ikinamo Nsengiyaremye Sylvestre na Zhenjiang FC.

“Mu mpera za 2018 mu Ukuboza ubwo twari dusoje umukino na Zhenjiang FC, ni bwo nahuye na Gogu ansanze mu rwambariro aransuhuza aranyibwira. Yambwiye ko yashimye uburyo nakinnye kandi ko byaba byiza duhanye nimero za telefoni tukajya dukomeza kuvugana. Narazimuhaye nawe ampa ize dukomeza kuganira aza kumbwira ko akorana na Mino Raiola” Nsengiyaremye

Nyuma y'uko Nsengiyaremye yakomeje kuganira na Gogu, baje guhana gahunda ko tariki 30 Ukuboza 2018 bahura bakaganira birambuye ndetse byaba amahire bakaba bamusinyisha amasezerano yo kwinjira muri kompanyi ya Mino Raiola.


Icyamamare ku isi ku isoko ry'abakinnyi n'abatoza Mino Raiola (Ibumoso) ari kumwe na Paul Pogba (Iburyo)

Bamaze guhura yaje kumubaza niba uyu munyarwanda yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaba mu bato cyangwa abakuru, Nsengiyaremye avuga ko yanze kubeshya akamubwira ko atarayijyamo ariko ko afite icyizere ko azayikinira. Nyuma y’ibi yaje kumubaza niba asanzwe afite company icuruza abakinnyi akorana nayo, Nsengiyaremye yamubwiye ko natyo asanzwe abamo bityo bihita byoroha kwinjizwa muri kompanyi ya Mino Raiola.

“Icyo gihe twarahuye turaganira igihe kinini. Yambajije niba hari icyiciro na kimwe cy’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nakiniye, nanze kumubeshya mubwira ko ntayo ariko mubwira ko mfite icyizere ko nzayikinira. Ambajije niba hari kompanyi mbamo ingurisha, namubwiye ko ntayo ahita ambwira ko nasinye muri iri kompani. Ubu narabasinyiye”. Nsengiyaremye


Ubwo Todd Wljnstekers (Ibumoso) yari yahuye na Nsengiyaremye Sylvestre (Iburyo)

Nsengiyaremye yaje gukomeza gukurikiranwa na Gogu ndetse yifuza ko yamuzamura akaba amujyanye muri Giangsu Suning FC kugira ngo abone uburyo bwiza bwo kumukurikirana ariko biza kubuzwa ko iyi kipe yamaze kuzuza umubare w’abanyamahanga. Nyuma yo gukomeza kwitwara neza muri Nanjing FC ikipe ihatana mu gice cy’intara y’uburasirazuba bw’u Bushinwa, yaje kubengukwa na Notong Zhiyun FC iri mu cyiciro cya mbere ariko biza kurangira bidakunze.

Tariki 28 Mutarama 2019 ni bwo Gogu yasubiye muri gahunda yo kuganira na Nsengiyaremye noneho ari kumwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bushinwa y’abatarengeje imyaka 23 bamubwira ko kuba yararengeje imyaka yo gukina mu ikipe y’igihugu y’abakiri bato, bamufasha akabona ibyangombwa byatuma ahamagarwa mu ikipe nkuru.

“Nyuma Gogu yaje kundeba ari kumwe n’umutoza wa China U23 bambwira ko bamfasha nkabona ibyangomwa nkajya nkina nk’umwenegihugu ndetse nkanahamagarwa mu ikipe nkuru mu gihe naba mpagaze neza. Icyo gihe bambwiraga ko icyabyoroshya nashakana n’umushinwakazi. Naje kubabwira ko bitahita bikunda mu gihe ntaratakaza amahirwe yo gukinira u Rwanda”. Nsengiyaremye


Nsengiyaremye Sylvestre amaze imyaka itatu mu Bushinwa akina umupira w'amaguru

Nyuma gato mu mpera za Gashyantare 2019 amakipe arimo BGN Glzhou na Giangsu Suning FC yagombaga guhitamo iyo asinyira amasezerano akayijyamo ariko bihurirana nuko Mino Raiola yari yohereje Todd Wljnstekers usanzwe akorana na Gogu mu Bushinwa, bakaba ari abakozi ba Mino Raiola.

Todd ahageze ni bwo yaje avuga ko raporo ya Gogu ivuga ku mikinire ya Nsengiyaremye yabaye nziza ndetse bakaba baramuboneye aho yakina ndetse bakaba bakomeje ibiganiro na Union FC Berlin iri mu cyiciro cya kabiri mu Budage.

Nyuma y’uku guhura tariki 23 Gashyantare 2019, Nsengiyaremye yagombaga kugana ku mugabane w’i Burayi ariko agira ikibazo cy’imvune cyatumye bamubwira ko agomba kubanza agakira akanatangira imyitozo bityo akazajya mu Budage muri Nyakanga 2019.

“Abo bagabo bombi yaba Gogu na Todd, baje bambwira ko naba ndetse gahunda yo kujya mu makipe yo mu Bushinwa kuko bo bari batangiye ibiganiro na FC Berlin. Byaje kuba ikibazo kuko ubwo nari ntangiye kumva nagenda ni bwo nahise mvunika bidakanganye. Ubu gahunda yimuriwe mu kwezi kwa Karindwi 2019”. Nsengiyaremye

Nsengiyaremye w’imyaka 22 yaciye mu makipe nka Sec Academy mu 2016. Mbere yo kuza muri Sec Academy, uyu musore yari yarakiniye Dream Team Football Academy kuva mu 2014. Yageze muri Dream Team Football Academy akubutse muri Uganda muri shampiyona y’abato (Super League) kuva mu 2011 avayo mu 2013.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga akingira abugarira (Holding Midfielder) cyo kimwe nuko yakina imbere ashaka ibitego aciye ibumoso avuga ko mu rugendo rwe rwa ruhago yagiye agerageza gukora igeragezwa muri APR Academy na AS Kigali FC bikarangira abuze amahirwe asesuye.

“Nkiga mu mashuli yisumbuye i Kigali, nakoze test muri Academy ya APR FC ntibamfata. Nakiniye Dream Team Football Academy ya Kicukiro nkina no muri SEC Academy. Nkiri muri Uganda twakinnye amarushanwa ya East Africa mbere yo kuza i Kigali muri AS Kigali naho nkora test biranga mpava ngana muri China”. Nsengiyaremye.


Nsengiyaremye Sylvestre (Ubanza iburyo) ubwo yari muri Sec Academy (Rwanda)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yve5 years ago
    None ko mbona ama sezerano ari confidential akaba yayarekanye yewe petit kora ureke ibya hit kuko babonye niyinkuru ko werekanye icyo gipapuro wahanwa ibaze messi yafotoye paper ye akayerekana so ntibabaho





Inyarwanda BACKGROUND