RFL
Kigali

Musenyeri Louis Muvunyi yahawe imirimo mishya ahita asezera ku buyobozi bwa Diyoseze ya Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2019 16:59
0


Musenyeri Louis Muvunyi Aimable wayoboraga Itorero Angilikani Diyoseze ya Kigali yahawe imirimo mishya ahita asezera ku buyobozi bwa Diyoseze ya Kigali ndetse atanga inkoni y'ubushumba n'ibindi bikoresho by'ubuyobozi bwa Diyoseze ya Kigali.



Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha itangazo ryaturutse mu Itorero Angilikani mu Rwanda riteweho umukono na Dr Laurent Mbanda Umwepisikopi Mukuru w'itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Louis Muvunyi Aimable yamaze gusezera ku buyobozi bwa Diyoseze Angilikani ya Kigali nyuma yo guhabwa inshingano nshya yo kuba 'Chaplain' wa East African Christian University akaba n'umwalimu wa tewoloji (Theology) muri icyo kigo. 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ni bwo Musenyeri Louis Muvunyi yatanze inkoni y'ubushumba n'ibindi bikoresho by'ubuyobozi bwa Diyoseze Angilikani ya Kigali (EAR/DK) kugira ngo abone umwanya wo kwitegura kuba mu nshingano nshya yahawe n'inama y'Abepisikopi yateranye ku wa 05 Ukuboza 2018. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko mu gihe gito kiri imbere Inama y'Abepisikopi b'itorero Angilikani mu Rwanda izafata umwe muri ba Musenyeri agahabwa kuyobora Diyoseze ya Kigali, hanyuma hagatorwa Musenyeri mushya usimbura uzaba yaje muri Kigali.


Musenyeri Louis Muvunyi Aimable

Ibi bibaye nyuma y'umwanzuro w'Inama y'Abepisikopi yo kuwa 28 Gashyantare 2019 yemeje ko hatumizwa Inama idasanzwe ya Sinode y'Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kigali ikamenyeshwa ibyo gusezera ku buyobozi bwa Diyoseze kwa Musenyeri Louis Muvunyi. Hashingiwe na none ku mategeko y'itorero Angilikani mu Rwanda yashyizweho umukono kuwa 25 Mutarama 2008, muri Canon ya 23 mu gika cyayo cya 7 agace ka F, irebana n'igihe ubuyobozi bwa Diyoseze budafite uburimo; bityo bituma habaho inama  ya Sinode idasanzwe.

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2019 mu cyumba cy'inama ya Diyoseze Angilikani ya Kigali ni bwo habaye inama ya Sinode idasanzwe y'itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kigali, yatangijwe n'iteraniro ry'igaburo ryera ryayobowe n'Umwepisikopi Mukuru wa Province y'itorero Angilikani mu Rwanda Nyiricyubahiro Dr Laurent Mbanda. Muri iyo nama idasanzwe Musenyeri Louis Muvunyi Aimable yashyikirije ArchBishop Laurent Mbanda inkoni y'ubushumba n'ibindi bikoresho by'ubuyobozi bwa Diyoseze ya Kigali, ibisobanuye ko agiye guhita yinjira mu mirimo mishya yahawe.


Itangazo ryemeza ko Musenyeri Louis Muvunyi yasezeye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND