RFL
Kigali

Tom Close ari kwitura abahanzi bakizamuka ineza yagiriwe akiri kuzamuka mu muziki, yashyize hanze indirimbo yakoranye na Sintex-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2019 17:42
1


Dr Muyombo Thomas wamamaye cyane mu muziki nka Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda yewe banubashywe kubera ibikorwa binyuranye yagiye akora. Kuri ubu ari mu bikorwa byo gufasha abahanzi bakizamuka abitura ineza yagiye agirirwa nawe ubwo yazamukaga cyane ko nawe yagiye afashwa n'abandi bahanzi.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Tom Close yagize ati”Gufasha abahanzi bakizamuka ni gahunda nihaye kuko nzi ko muri muzika abahanzi bo hasi bakenerara gushyirwa ahagaragara, Nanjye nagiye nkorana indirimbo n’abandi bahanzi nkizamuka kandi nzi ko abahanzi bato bibagora kubona abahanzi bakomeye bakorana indirimbo, njye rero nahisemo kuborohereza.”

Uyu mugabo wabaye icyamamare mu Rwanda, mu minsi ishize hari indirimbo yashyize hanze yari yakoranye n’umuraperi Mr Kagame, nyuma y’iyi ndirimbo yashyize hanze indi yakoranye na Sintex. Iyi ndirimbo ya Sintex na Tom Close yari isanzwe ari iya Sintex yitwa ‘You’, icyo bakoze bayisubiranyemo, kuri ubu ikaba yasohokanye n’amashusho yayo.

Sintex

Sintex umuhanzi uri kuzamuka neza...

Sintex abarizwa muri Arthurnation kompanyi ya murumuna we Nkusi Arthur. Iyi ndirimbo yasubiranyemo na Tom Close yakozwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Mici.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO “YOU” YA SINTEX NA TOMCLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngwino 5 years ago
    That was a bad idea gushyiramo Tom close Ntacyo yerekana muriyi video the guy is so weak In the video biragoranye kugirango ube watera imbere mu gihe wiyunva ko wagezeyo





Inyarwanda BACKGROUND