RFL
Kigali

Umuraperikazi Ariella yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya 'Umva gusenga'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2019 17:13
0


Ariella uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Umva gusenga' ikubiyemo isengesho rye ku Mana aho ayishimira ibyo yamukoreye akanayereka ibiri imbere kugira ngo ikomeze kumwigaragariza.



Ariella Jeannette Icyitegetse asengera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi akaba ari we muhanzikazi wa mbere mu Rwanda wafashe iya mbere mu kuririmbira Imana mu njyana ya Hiphop. Mu myaka itambutse ntabwo Ariella yagaragaye cyane mu ruhando rwa muzika, gusa kuri ubu yamaze kugarukana imbaraga nyinshi aho yiyemeje gukora cyane. Ariella anabarizwa mu ihuriro ry'abaraperi bo muri Gospel ryitwa The Chrap ryatangijwe n'umuraperi Bright Patrick usigaye aba muri Canada.


Umuraperikazi Ariella agarukanye imbaraga mu muziki

Aganira na Inyarwanda.com, Ariella yavuze impamvu yanditse iyi ndirimbo yise 'Umva gusenga'. Ati: “Impamvu nayise ‘Umva gusenga’ byatewe n’ubutumwa nagira ngo ntambutsemo hari igihe umuntu ageramo akumva ko Imana yakumva gusenga kwe kurusho atari uko atizeye ko n’ubundi yamwumvaga ahubwo abitewe n’ibiharimo cyangwa n’ibibazo afite bitamworoheye.” Yavuze no kuri gahunda afite mu muziki we ati: “Gahunda mfite imbere ni nyinshi harimo gushyira hanze izindi ndirimbo zitandukanye zikiri gukorwa.”

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMVA GUSENGA' YA ARIELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND