RFL
Kigali

Rutsiro: Hateguwe igitaramo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge n'inda zitateguwe mu bangavu

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2019 16:52
0


Rutsiro kamwe mu turere tugize igihugu cy'u Rwanda ariko kadakunda kuvugwa cyane mu myidagaduro, kuri ubu itsinda The Chasers ryahateguye igitaramo kizitabirwa n'abahanzi bo muri akakarere bafatanyije n'abo mu karere ka Rubavu.



Iki gitaramo cyateguwe mu buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Iki gitaramo cyiswe Nyega Nyega Concerty kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, kibere mu Karere ka Rutsiro muri G.S VUMBI i Mushonyi. Ni igitaramo cyateguwe n’Itsinda rya THE CHASERS aho abahanzi batandukanye bazahurira hamwe bagasusurutsa abakunzi ba muzika nyarwanda by’umwihariko mu karere ka Rutsiro ndetse banahabwe ibiganiro bigamije kurwanya ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe mu bangavu.

Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Rubavu na Rutsiro bazaba barangajwe imbere na PACIFICA umaze kumenyerwa cyane mu ntara y’Uburengerazuba, umuraperi SHAFTY uheruka gushyira hanze indirimbo Rwana yakoranye na Khalfan ndetse na EL KENNEDY umwe mu bahanga mu guhogoza. 

Umuraperi APPLE GOLD uri kwigaragaza cyane i Gisenyi no mu mujyi wa Goma nawe ni umwe mu bazasusurutsa abanya Rutsiro kimwe na King Salomon ukomoka muri aka karere ka Rutsiro wanatangarije INYARWANDA ko yiteguye neza ku buryo azerekana ko no mu karere ka Rutsiro hari abahanzi babizi. Bamwe mu bahanzi bo muri aka karere ka Rutsiro bazaririmba harimo:DAM JAY, RAJ 2 STYLE, V-FIERTE, THE PACK na KABRA.

Nk'uko bitangazwa na THE CHASERS ngo iki gitaramo gifite intego yo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateguwe aho basaba Abanyarutsiro kuzaza kumva ubutumwa butangwa n’abahanzi batandukanye. The Chasers ishimira byimazeyo ubuyobozi bwa G.S VUMBI bwemeye ko iki gitaramo kibera muri iki kigo cy’ishuli ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye byiyemeje kumenyekanisha iki gitaramo Abanyarutsiro bose barakangurirwa kuzitabira iki gitaramo ndetse bagatwara ubutumwa buzatangwa kuri bagenzi babo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND