RFL
Kigali

Abatangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga baba bakora ibyaha bishobora kabafungisha byibuza imyaka 3

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2019 10:24
2


Muri iyi myaka ya vuba ikoranabuhanga riri gutera imbere, abahanga bahamya ko ikoranabuhanga ari ryiza ariko nanone ko hari aho rigera rikaba ribi bitewe n'uko hari ibyo ryangiza. Kuri ubu cyane cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda hadutse abakoresha imbuga nkoranyambaga bagambiriye gutangaza amakuru y'ibihuha.



Kuba hari imbuga nkoranyambaga zishyura amafaranga ku bo inkuru zabo zikurikirwa cyane bituma benshi bakora iyo bwabaga ngo bakore inkuru zatuma bakurikirwa cyane. Izi nkuru hari igihe ziba arizo ariko nanone hari n'abatangaza inkuru zitarizo, aha twifuje kumenya niba hari itegeko rihana umuntu watangaje inkuru y’igihuha ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gutunganya iyi nkuru twiyambaje impuguke mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga NYIRINGABO Laurent adutangariza ko abatangaza inkuru z’ibihuha babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bashobora gukurikiranwa n’inkiko bityo bakishyira mu kaga cyane ko itegeko rishya rishobora kubahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka itatu.

Uyu muhanga mu bijyanye n’amategeko yadutangarije ko iki agisubiza yifashishije itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39: Gutangaza amakuru y’ibihuha. Iyi ngingo ikaba igira iti:

” Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).”

Uyu mugabo w’impuguke mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga yatangarije Inyarwanda.com ko kenshi amakuru atangazwa ku mbuga nkoranyambaga y’ibihuha usanga yiganjemo ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere nyamara atari ukuri. Igihe cyose umuntu atangaje amakuru y’ibihuha rero bikaba byatuma uyavuzweho atakarizwa icyizere akajyana mu nkiko, uwayatangaje urukiko rushobora kumuhamya icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha bityo agakatirwa ibihano nk'uko itegeko twavuze ruguru ribisobanura.

Icyakora kubera kutamenya cyangwa kutihugura mu by’amategeko ku mpande zombi usanga akenshi abakora ibyaha nk’ibi baba bumva nta kosa bafite ndetse n'abakorewe icyaha bakumva ko nta tegeko rihari ryabarengera, aha bikaba bisobanutse uburyo bwiza bwo gukora akazi ka buri wese neza habaho kubangamirana hakaba hakwiyambazwa amategeko.

social mediasocial mediasocial media

Instagram, Facebook na Youtube ni zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikunze kwifashishwa hatangazwa amakuru muri iyi minsi ashobora guteza ibibazo abayatangaza mu gihe baba batayizeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyangamugayo5 years ago
    Birarenze
  • Vovo5 years ago
    Nukuri nibyo baraturembeje mugutanga amakuru atariyo bahanywe pee!





Inyarwanda BACKGROUND