RFL
Kigali

Hatangajwe umunsi n'ahazabera ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2019 17:41
1


Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje amatora ku bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Salax Awards mu byiciro bitandukanye, kugeza magingo aya ubuyobozi bwa AHUPA itegura Salax Awards bwamaze gutangaza itariki ndetse n’ahazabera ibirori bya Salax Awards bizahemba abahanzi beza mu Rwanda bahize abandi mu myaka itatu ishize.



Nk'uko ubuyobozi bwa AHUPA kompanyi itegura Salax Awards bwabitangaje ngo ibi birori bizaba tariki 31 Werurwe 2019 bibere muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aha kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu ku muntu wese uzitabira. Usibye gutanga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza bagahiga abandi, byitezwe ko hazanabera ibirori bizatangazwa mu minsi iri imbere nk'uko tubikesha ubuyobozi bwa AHUPA.

salax awards

Ibirori bya Salax Awards bizabera muri Kigali Serena Hotel...

Tubibutse ko kugeza ubu gutora biri gukorwa hifashishijwe SMS gusa nk'uko Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura Salax Awards yabitangarije Inyarwanda.com. Ibi bisobanuye ko gutora ku mbuga nkoranyambaga byamaze gukurwaho hakazabarwa amajwi ya SMS gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eliezel5 years ago
    Ndabasaba ubuvugizi muzabwire abategura Salax ubutaha bazategure awards kuko iyo umuhanzi Yisweko Atwaye award Ikibagifite agaciro nI Amateka kurusha amafranga wamuha,kuko nibabishobokako amuntu yahagarika carrier nta arichive urugero Iigikombe cyangwa umudari iyo period iba yaragiye nkimvura yaguye hagakurikiara amapfa kuko ntacyondo wabona ngo wereke abantu kimwe mubintu bigaragaza imvura yigeze kugwa. Murakoze muzadutumikire





Inyarwanda BACKGROUND