RFL
Kigali

TOTAL CAF CC: Gormahia FC ikinamo Jacques Tuyisenge izacakirana na RS Berkane muri ¼

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2019 13:55
0


Gormahia FC ikipe rurangiranwa mu gihugu cya Kenya ikaba iheruka gusezerera Petro Atletico yo muri Angola, byatumye igera mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’imikino Nyafurika ya Total CAF Confederation Cup aho izisobanura na RS Berkane yo muri Maroc.



Gormahia FC ikipe ityaye muri Kenya yongeye gutombola ikipe yo mu bihugu bya Afurika y’amajyaruguru nyuma yo kuba yari kumwe na Zamalek yo mu Misiri ubwo bari mu mikino y’amatsinda aho bari kumwe mu itsinda rya kane (D).


Gormahia FC izatangira yakira RS Berkane i Nairobi

Umukino ubanza uri tariki ya 7 Mata 2019 i Nairobi muri Kenya mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc tariki 14 Mata 2019. Ikipe izakomeza hagati ya Gormahia FC na RS Berkane izakina n’iyizava hagati ya Nkana FC (Zambia) na CS Sfaxien (Tunisia), amakipe yombi nayo agomba guhura mu mikino ibiri ya ¼ cy’irangiza.

Muri iyi mikino ya ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, Etoile Sportif du Sahel (Tunisia) yatomboye Al-Hilal (Sudan), ikipe yari kumwe na Mukura Victory Sport (Rwanda) mu mikino y’amajonjora.

Hassania Agadir (Maroc) yatomboye Zamalek (Egypt). Zamalek niyo yari kumwe na Gormahia FC mu mikino y’amatsinda (Group Stage) kuko bahuriraga mu itsinda rya kane (D).

Imikino ya ¼ cy’irangiza izatangira tariki ya 7 Mata 2019 hakinwa imikino ibanza mu gihe tariki ya 14 Mata 2019 hazaba hakinwa imikino yo kwishyura izasiga hamenyakanye amaipe ane (4) azakina imikino ya ½ cy’irangiza.


RS Berkane izacakirana na Gormahia FC mu mikino ibiri

Dore uko amakipe yatomboranye muri ¼ cya Total CAF CC:

1.Nkana FC (Zambia) vs CS Sfaxien (Tunisia)

2.Etoile du Sahel (Tunisia) vs Al-Hilal (Sudan)

3.Hassania Agadir (Maroc) vs Zamalek (Egypt)

4.Gormahia FC (Kenya) vs RS Berkane (Maroc)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND